UN ihangayikishijwe n’ubwicanyi imitwe nka FDLR ikomeje gukorera Abanyekongo
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNCHR), riratangaza ko rikomeje guhangayikishwa na raporo zivuga ko Abanyekongo bakuwe mu byabo bakomeje gukorerwa ubwicanyi n’imitwe yitwaje ibirwanisho irimo FDLR.
Adrian Edwards, umuvugizi wa HCR ukorera mu mujyi wa Geneve, mu Busuwisi, kuri uyu wa mbere yatangaje ati “Abanyekongo bakuwe mu byabo bakomeje guhohoterwa n’imitwe yitwaje ibirwanisho ibashinja gukorana n’iyindi mitwe”.
Edwards yatangaje ko tariki 13/12/2011, hari abaturage barindwi bakubiswe kugera bapfuye kubera ko bari banze gufasha FDLR mu bikorwa by’agahato yari yabashyizeho. Hari n’izindi nyandiko UNHCR yemeza ko yabonye z’abaturage bagiye bakorerwa ihohoterwa.
UNHCR ikomeza ivuga ko mu mezi yo hagati yo muri 2011, imitwe yitwaje intwaro yakomeje kwinjira mu birindiro by’Abanyekongo bakuwe mu byabo muri Kivu y’Amajyaruguru bakabatoteza.
Aho muri Kivu y’Amajyaruguru niho hari impunzi zigera ku bihumbi 600 zirenze kimwe cya gatatu cya miliyoni 1.7 z’Abanyekongo bakuwe mu byabo.
Inkambi zibasiwe ni Nyanzale, Mweso na Birambizo ziri muri teritwari ya Masisi, mu birometero 90 uvuye mu majyaruguru ya Goma.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|