UN-Habitat irashima uburyo u Rwanda rwongera imijyi yunganira uwa Kigali

Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku miturire (UN-Habitat), Dr Joan Clos arashima u Rwanda kuba ruri guteza imbere imiturire hongerwa imijyi yunganira uwa Kigali, kuko bizafasha iterambere gukwira mu gihugu kurusha uko umujyi wa Kigali warushaho gutera imbere wonyine.

Ibi Dr Joan yabitangarije mu Karere ka Rubavu ku wa 23/02/2015 ubwo basuraga umusozi wa Rubavu wahoze utuwe n’abaturage 1200 bari batuye mu manegeka, ariko bakaza kwimurirwa Karukogo na Kanembwe aho batujwe ahantu heza batagerwaho n’ibiza.

Ati “twishimiye uburyo u Rwanda rutunganya imiturire n’uburyo rwabishyizemo imbaraga, biragaragaza ko mu minsi ri imbere u Rwanda ruzaba rumeze neza”.

Dr Joan (imbere) ashima u Rwanda kuba ruri gushyiraho imijyi yunganira uwa Kigali.
Dr Joan (imbere) ashima u Rwanda kuba ruri gushyiraho imijyi yunganira uwa Kigali.

Akomeza agira ati “Urabona ko u Rwanda rufite intego yo guhanga ibifasha urubyiruko gukora no kwiteza imbere, ruri kwegerezwa ibikorwa remezo hagendewe aho rutuye, ubu twasuye intara ariko ejo tuzaba turi mu Mujyi wa Kigali tuganira n’abayobozi ku buryo bwo gushyira mu bikorwa imiturire irambye, gutegura imiturire mu mujyi no guhuza ibikorwa mu gutunganya imijyi”.

Dr Joan avuga ko hashingiwe ku mbaraga u Rwanda rukoresha mu guteza imbere imiturire ruteye imbere ariko hari byinshi byo gukorwa.

“Tugereranyije u Rwanda n’ibindi bihugu hari ibyo rwagezeho nko gukorera mu mucyo ariko hari n’ibindi byarusize bitewe n’igihe byatangiriye, gusa hari icyizere ko u Rwanda ruzagera kure duhereye ku muhate rufite kandi ni ibyo kwishimirwa”.

Bamwe mu ntuma za UN-Habitat zasuye Akarere ka Rubavu hamwe na Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba, MUkandasira Cartas basura umusozi wa Rubavu.
Bamwe mu ntuma za UN-Habitat zasuye Akarere ka Rubavu hamwe na Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, MUkandasira Cartas basura umusozi wa Rubavu.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire mu Rwanda, Mutamba Ester avuga ko urugendo abayobozi ba UN-Habitat mu Rwanda rugamije kugenzura ibikorwa bamaze igihe bakorana n’u Rwanda uko bihagaze, nyuma yo kubireba mu mpapuro bakanabisura no kureba intambwe u Rwanda rugezeho mu guteza imbere imiturire.

Mutamba avuga ko icy’ingenzi ari ugukomeza imikoranire nk’uko bashima politiki y’u Rwanda ishingiye mu guteza imbere imiturire ku buryo bugaragara hashingiye ku mategeko no ku bishushanyo mbonera byateguwe.

Abayobozi ba UN-Habitat bashimiye uburyo u Rwanda ruteza imbere imiturire, bamwe bakaba bavuga ko hashingiwe intambwe u Rwanda rugezeho rutagikeneye inkunga mu guteza imbere imiturire, mu gihe abandi bavuga ko inzira ikiri ndende hagendewe ku bihugu byateye imbere rugomba gushyikira.

Bishimiye kuba u Rwanda rwarimuye abari batuye ku musozi wa Rubavu bakajyanwa gutuzwa ahandi.
Bishimiye kuba u Rwanda rwarimuye abari batuye ku musozi wa Rubavu bakajyanwa gutuzwa ahandi.

Mu guteza imbere imiturire yo mu Rwanda hagiye hakorwa ibishushanyo mbonera bigaragaza ahantu n’ibigomba kuhashyirwa n’inyubako zigomba kubakwa, hakaba hari n’ibishushanyo byo gutegura imijyi ya kabiri nyuma ya Kigali, Akarere ka Rubavu kasuwe kakaba kari muri iyo mijyi iri gutegurwa.

Mutamba avuga ko guteza imbere indi mijyi yunganira Kigali bizateza imbere ibice bitandukanye by’igihugu ndetse bifashe abaturage kwihuta mu iterambere begerezwa ibikorwa remezo n’amajyambere ari mu Mujyi wa Kigali, bikazahagarika iyimukira mu Mujyi wa Kigali.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 3 )

rega iterambere ubona riri kugera henshi kandi kuburyo bwihuse kuburyo mu myaka mike haza kuba hari imigi myinshi iri ku iteramkbere rimwe na kigali

kagabo yanditse ku itariki ya: 24-02-2015  →  Musubize

u Rwanda rushyize imbere inyungu z’abanyarwanda cyane mu miturire kandi ruzarushaho kunoza aho batuye bityo aya mashimwe y’umuyobozi wa UN habitant turayakwiye

himbara yanditse ku itariki ya: 24-02-2015  →  Musubize

wagira ngo bari bagiye gusura ingagi mu birunga. Kuki bari bitwaje ibibando?

kalisa yanditse ku itariki ya: 24-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka