UBURENGERAZUBA: Umuryango FPR-Inkotanyi wiyunguye andi maboko
Ku cyumweru tariki 17-11-2013 umuryango FPR Inkotanyi mu Ntara y’i Burengerazuba wungutse andi maboko, nyuma y’amatora ya komite nyobozi nshya y’urugaga rw’urubyiruko muri uwo mu ryango, abakomiseri bane n’abandi bantu batatu binjiye muri komite nyobozi y’umuryango ku rwego rw’Intara.
Ku mwanya wa Perezida wa komite nyobozi y’urugaga rw’urubyiruko mu muryango FPR Inkotanyi mu Ntara y’iBurengerazuba, Ryumugabe Alphonse ni we wahawe icyizere atorwa ku majwi 353/411; Niyonzima Jean Baptiste aba Perezida wungirije n’amajwi 347/411; Mukamusana Constance yatorewe kuba umunyamabanga ku majwi 372/411.
Abakomiseri batowe ni Nsabimana Jean w’ubukungu ku majwi 314/411; Umubyeyi Ildegonde yatorewe ubukomoseri ku miyoborere n’amajwi 358/411; Ubutabera ni Niyitegeka Pascal ku majwi 409/411 naho uw’imibereho myiza ni Ingabire Assiah, ku majwi 371/411.

Batatu binjiye muri komite nyobozi y’umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’intara y’i Burengerazuba ni Mbarushimana Hamimu; Mukunduhirwe Benjamine na Mukashema Drocella.
Komiseri w’umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu Musoni Protais nawe wakurikiranye amatora, yavuze ko gutora umuyobozi ari inshingano za buri wese, ariko gutorerwa kuba umuyobozi byo ngo bikaba ari amahirwe ya bamwe atagomba gupfushwa ubusa.
Ikintu kidasanzwe cyagaragaye muri ayo matora nuko ku manya y’abagize komite nyobozi nshya y’urugaga rw’urubyiruko rwa FPR Inkotanyi mu Ntara y’i Burengerazuba, abakandida bose ku myanya itatu (Perezida, umwungirije n’umunyamabanga), nta bandi bakandida bari bahanganye kuri iyo myanya n’ubwo batatowe 100/100.

Abari bakurikiye amatora barimo Dushimirimana Straton wo ku Bunyamabanga Bukuru bwa FPR Inkotanyi, banenze cyane kuba haragiye hagaragara abifashe kandi igihe abantu biyamamazaga warabonaga ko bose bishimiye uwiyamamaza, byumvikana ko bagombaga gutorwa 100/100.
Aya matora azakurikirwa n’ayo ku rwego rw’igihugu mu mpera z’icyumweru dutangiye.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|