U Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga w’umuryango
Urugaga rw’abagore baharanira amahoro mu Rwanda bifatanyaje n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umuryango hagamijwe gushishikariza Abanyarwanda gutekereza ku buringanire mu muryango kuko amahoro y’umuryango ava mu bufatanye bw’abawugize kandi bikagira uruhare mu iterambere ryawo.
Mu Rwanda, umunsi wizihijwe tariki 19/05/2012, witabirwa n’abambasaderi b’amahoro mu Rwanda bakora ibikorwa byo guharanira amahoro bafasha abana b’imfubyi, bafasha imiryango ifite ibibazo kwiteza imbere no gucyemura amakimbirane.
Abagize urugaga rw’abagore baharanira amahoro mu Rwanda bavuga ko Abanyarwanda bakwiye guharanira kugendera ku ndangagaciro zo koroherena no kubana neza cyane ko kwangirika k’umuryango bigira ingaruka ku burere bw’abana n’iterambere ry’igihugu kuko imiryango ibanye nabi itatera imbere.
Urugaga rw’abagore baharanira amahoro bafite abambasaderi bakora ibikorwa byo gushishikariza abantu amahoro, mu Rwanda bakaba barihaye intego yo kwigisha abantu guharanira amahoro mu miryango cyane ko hasigaye haboneka ubwicanyi mu miryango bukomoka kutumvikana.

Abagize urugaga bavuga ko uko kutumvikana guterwa no kutubahiriza indangagaciro ziranga imibanire y’abagize umuryango. Batangiye igikorwa cyo kwigisha Abanyarwanda imibanire mu miryango n’uruhare buri wese agomba kugira kugira ngo umuryango ubeho neza kandi barateganya gahunda yo kwegera imiryango ifite ibibazo byo kutabana neza by’umwihariko.
Urugaga rw’abagore baharanira amahoro bashinze ishuri ryigisha imyuga ryitwa education professional rimaze kurangizamo abagera ku gihumbi; nk’uko bitangazwa na Umubyeyi Georgette, ukuriye urugaga rw’abagore baharanira amahoro mu Rwanda.
Iro shuri kando ryagiriwe n’ikizere na komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero kuko haro abavuye ku rugerero ryigisha.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|