U Rwanda rwiyubatse rubikesha imiyoborere myiza – Jeanette Kagame

Kuva u Rwanda rwavanwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwabashije kwisana, rukaba rumaze gutera intambwe ndende mu kwiyubaka, byose bishingiye ku buyobozi bwiza, amahoro n’iterambere bya buri muturarwanda.

Ibi ni ibyatangajwe na Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame ubwo yatangizaga inama ya 6 ya Unity Club ifatanyije na komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge kuri uyu wa 11 Ukwakira 2013, iyi nama ikaba iri kubera i Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

Ati: “Buri munyarwanda akwiye kumva ko u Rwada ari urwe nawe akaba uwarwo haba mu mateka mu muco no mu mitekerereze byose mu rwego rwo kubasha kwikemurira ibibazo kuko iki aricyo gihe cyo gukanda aho tubabara”.

Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye umwiherero wa Unity Club.
Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye umwiherero wa Unity Club.

Muri iyi nama hazaganirwa ku ngingo zitandukanye zirimo uko ubumwe n’ubwiyunge buhagaze muri iyi minsi, amateka y’imiyoborere mu Rwanda, n’uko imiyoborere ya none ikomeza gushaka guhuza ibyemezo bigenwa n’ababigenerwa.

Mu biganiro byabanje, Unity Club na komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, bagarutse kenshi ku buremere bw’amateka n’inzitizi zikigaragara mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Iyi nama ya 6 ije kunganira igitekerezo cya “Ndi Umunyarwanda” ari nayo nsanganyamatsiko yo kuri iyi nshuro, kimaze iminsi kiganirwaho n’urubyiruko n’izindi nzego, hashingiwe ku ntego Unity Club yiyemeje yo gushimangira ubumwe n’amahoro byo nkingi y’iterambere rirambye.

Bamwe mu bayobozi bitabiriye umwiherero wateguwe na Unity Club.
Bamwe mu bayobozi bitabiriye umwiherero wateguwe na Unity Club.

Ibi biganiro bitegurwa ku bufatanye na komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge (NURC) nk’urwego rufite inshingano yo guhuza ibikorwa biteza imbere ubumwe n’ubwiyunge, bikaba kandi umuyoboro mwiza wo gufatanya n’abayobozi bakuru b’igihugu mu kubaka ubumwe n’ubwiyunjye.

Unity Club Intwararumuri ni ihuriro ryatangijwe mu mwaka wa 1996 rifite intego yo kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, rikaba rihuriwemo n’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo n’abafasha babo, umuyobozi mukuru waryo akaba umufasha wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame.

Abayobozi b'abagabo nabo bitabiriye umwiherero wa Unity Club.
Abayobozi b’abagabo nabo bitabiriye umwiherero wa Unity Club.

Benjamin Nyandwi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka