U Rwanda rwerekanye izindi ndege ebyiri rwatanze mu butumwa bw’amahoro bwa LONI

Ministeri y’Ingabo (MINADEF) yagaragaje ko ingabo u Rwanda rwohereza mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye ku isi zitwaza ibikoresho, birimo n’indege za kajugujgu zirimo koherezwa muri Sudani y’Epfo.

Izi ndege za kajugujugu nshyashya ziriyongera ku zindi esheshatu zisanzwe zikoreshwa muri Sudani y’Epfo kandi ngo bazakomeza kuzongera; nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Joseph, kuri uyu wa kane tariki 06/11/2014 ubwo hakirwaga abasikare 270 bavuye mu butumwa muri Sudani y’Epfo.

Imwe mu ndege u Rwanda rwatanze nk'umusanzu ku muryango w'abibumbye.
Imwe mu ndege u Rwanda rwatanze nk’umusanzu ku muryango w’abibumbye.

Aba basirikare bo muri batayo ya kane bakoreraga ubutumwa bw’amahoro bwa Loni bwiswe UNMISS bari bamaze umwaka mu gace kitwa Malakal muri icyo gihugu cya Sudani y’epfo basimbuwe na bagenzi babo bo muri batayo ya gatanu.

Kuva mu mwaka ushize wa 2013 muri Sudani y’Epfo haravugwa intambara yashyamiranyije ingabo za Leta n’iza Riek Mashar wahoze ari visi perezida wa Sudani y’Epfo, akaza kugirana ibibazo na Perezida Salva Kiir. Ingabo zijya mu butumwa bw’amahoro zijyana inshingano yo guhagarara hagati, kugira ngo abarwana batica abaturage.

Abasirikare bavuye mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y'Epfo bakiriwe n'abakuru b'ingabo b'u Rwanda ndetse na bamwe mu ngabo za Amerika.
Abasirikare bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo bakiriwe n’abakuru b’ingabo b’u Rwanda ndetse na bamwe mu ngabo za Amerika.

“Nk’uko dutanga abasirikare barwanira ku butaka, turashaka ko n’ubufasha bwo kurwanira mu kirere bukorwa; turi mu bihugu bike cyane bifite ubwo bushobozi, kikaba ari cyo dushimira ubuyobozi bw’u Rwanda n’Abanyarwanda”, nk’uko Brig Gen Joseph Nzabamwita yakomeje abisobanura.

Kuva mu mwaka wa 2004, ubwo u Rwanda rwoherezaga abasirikare bo kubungabunga amahoro mu ntara ya Darfour muri Sudani kugeza ubu, ngo abasirikare barenga ibihumbi 40 bamaze kujya mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bya Sudani, Sudani y’Epfo na Repubulika ya Santrafurika; aho bagiye basimburana kugirango buzuze umubare ibihumbi bitanu uhoraho muri ibyo bihugu.

Maj Gen Alex Kagame, ukuriye Ingabo mu Ntara y'Amajyepfo, niwe wakiriye abavuye muri Sudani y'Epfo, mu mwanya w'Umugaba mukuru w'ingabo.
Maj Gen Alex Kagame, ukuriye Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo, niwe wakiriye abavuye muri Sudani y’Epfo, mu mwanya w’Umugaba mukuru w’ingabo.

Si uguhagarara hagati y’abarwana kugirango barinde abaturage kwicwa gusa nk’uko abavayo babitangaza, ahubwo ngo banatoza abaturage bahanganye kwicarana bagakemura amakimbirane mu mahoro, ndetse no kwitabira umuganda n’ibikorwa rusange bibateza imbere, birimo kwikorera imihanda n’ibiraro, kubaka amashuri, amavuriro n’amashyiga ya rondereza.

Kuri uyu wa kane kandi u Rwanda rwerekanye abasirikare, abapolisi n’ibikoresho birimo ibimodoka by’intambara n’imodoka zisanzwe, bazajya mu mutwe wo gutabarana uhuriweho n’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’uburasirazuba (EASF); izi ngabo zikazaba ziteguye gutabara igihugu cyatewe n’imitwe y’iterabwoba cyangwa yitwaje intwaro.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka