U Rwanda rwasubije abandi basirikare 3 ba Congo bafatiwe mu Rwanda
Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda bwashyikirije itsinda ry’ingabo za ICGLR zishinzwe kugenzura impaka y’u Rwanda na Congo (EJVM) abasirikare batatu ba Congo bari bafungiye ku butaka bw’u Rwanda.
Aba basirikare barimo kapiteni Baleke Jean Augustin wakoreraga Kabuhanga agatabwa muri yombi taliki 9/9/2012, undi ni soldat Kite Yakasongo wafatiwe ku mupaka muto wa Rubavu taliki 6/6/2013 yasinze ibiyobyabwenge akinjira mu Rwanda atazi iyo ajya, hamwe na Muzige Zack nawe wafatiwe Kabuhanga taliki 7/10/2012.
Mu gihe kinini bamaze mu Rwanda bavuga bafashwe neza kandi batigeze bakorerwa itoteza, gusa ngo kwinjira mu Rwanda kwabo byarimo amakosa ajyanye n’imyitwarire ya gisirikare.

Umunyamakuru wa Kigali Today yababajije isura y’u Rwanda bajyanye basubiza ko bashima ingabo z’u Rwanda uko zabafashe kuko ababo batazi niba bariho, bavuga ko bazabwira n’abandi ko mu Rwanda ari abantu beza kandi bubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Abasirikare batanzwe kuri uyu wa gatatu tariki 23/10/2013 bujuje umubare w’abasirikare 6 ba Congo u Rwanda rumaze gushyikiriza itsinda rya EJVM binjira ku butaka bw’u Rwanda kuburyo butemewe n’amategeko.
Nubwo igihugu cya Congo cyakomeje gushinja u Rwanda ko rwohereza abasirikare muri Congo kurwana ku ruhande rwa M23, Leta ya Congo ntiragaragaza abasirikare b’u Rwanda bafatiwe ku rugamba cyangwa ngo bafatirwe ku butaka bwa Congo nk’uko u Rwanda rubigenza.

Iyi myitwarire yo gushyikiriza abasirikare ba Congo itsinda rya EJVM, ishimwa na EJVM ivuga ko u Rwanda rugaragaza imikoranire myiza no gutanga amakuru ngo ahari ikibazo kibe cyashakirwa umuti; nk’uko byatangajwe na Col Mabalane ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo.
Amakuru y’abasirikare ba Congo baza mu Rwanda yamenyekanye cyane ubwo umusirikare wa Congo Sgt/Maj Kusukana yafatirwaga ku mupaka muto bituma abaturage ba Congo hamwe n’abayobozi bikoma u Rwanda ko rwashimuse umusirikare wa Congo ariko yaje kugaragaza ko yafatiwe mu Rwanda.
Bamwe mu basirikare ba EJVM bavuga ko bidasanzwe ko abasirikare b’igihugu bayoberwa imipaka y’igihugu cyabo cyangwa bakayoberwa amategeko abagenga kuburyo batazajya bahora mu bikorwa byo guhererekanya abasirikare, bavuga ko niba hari n’abandi babaha bakabatwarira rimwe.

Iki kibazo cyo kwibaza niba nta bandi basirikare ba Congo basigaye mu Rwanda ntikibazwa n’ingabo za EJVM kuko hari hashize iminsi ibiri nabwo hari undi musirikare Cpl Jojo Wanumbi nawe ashyikirijwe itsinda rya EJVM nyuma yo kwinjira mu Rwanda agafatwa n’abaturage.
Taliki 03/11/2012 abasirikare babiri b’abacomando ba Congo bagabye igitero mu Rwanda mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu ahitwa Rusura kuri metero 400 winjiye mu Rwanda icyo gihe umwe ahasiga ubuzima undi arakomereka.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
u Rwanda ni rwiza ni kandi abarutuye ni beza
Reka nsabe ingabo zu Rwanda ndetse ninzego zumutekano zindi ntibagiwe nabaturahe bu rwanda kuba maso tukarinda inkike zacu.Naho Congo yite ku ngabo zabo ibigishe ibyerekeranye namategeko agenga umusirikare nyawe wigihugu.ndetse nuko yakwirinda kubangamira abaturanyi be bijyanye nimyitwarire itahwitse.
Ahabwe amasomo kenshi cyane cyane ko inyigisho bahabwa mbere yokwambara imyenda ya gisirikare,namaranka bambikwa nyuma yo kugirirwa icyizere bagombye kubyubahiriza ntangazwa kubona nka Captaine afatwa yarenze imipaka yikihugucye ariwe wenda warikuba yigisha ingabo ntoya uko bakwitwara ibyo byerekana ukuntu inzego zimiyoborere habe niza gisirikare ziba zihagaze.
u rwanda ruhorana imikoranire myiza na RDC gusa RDC yo ihora ishaka kwiyenza ku rwanda, ibi rero bigaragarira buri wese ndetse kandi bikanaboneka ko u rwanda rukomeje gushyikiriza RDC abasirikare bayo bafatiwe mu rwanda.
Va ku mise sha!! ubwo se umupaka w’u Rwanda na DRC ntago ugaragara,byonyine bagiye bareba n’amazu yubatse i Goma na Gisenyi ku mupaka uhita ubona ko ari ibihugu bibiri bitandukanye,kimwe kiri a failed state(DRC) n’ikindi gifite ubuzima(Rwanda).
acha inchi ya Rwanda iwape mfano wa amani