U Rwanda rwashyikirije RDC umuntu ukekwaho ubwicanyi
U Rwanda rwashyikirije Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) umusore w’imyaka 25 washakishwaga kubera ibikorwa by’ubwicanyi akurikiranyweho.
Kamanzi Semarembo yafatiwe mu Rwanda tariki ya 07/10/2014 ahunze inzego z’umutekano muri RDC zari ziri kumukurikirana.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, CSP Reverien Rugwizangoga avuga ko nta mahirwe ku banyabyaha bumva ko babikora muri RDC bagahungira mu Rwanda kuko hari ubufatanye mu gufata abanyabyaha.

CSP Rugwizangoga avuga ko uyu Kamanzi akekwaho kwica uwitwa Uwimbabazi Munyarugero mu bice bya Masisi yakurikiranwa n’inzego za Polisi ya RDC agahita ahungira mu Rwanda aho yahise afatirwa ku mupaka.
Kamanzi washyikirijwe RDC yakiriwe n’umushinjacyaha w’Umujyi wa Goma, Kongolo Dieudonné, akaba yashimiye u Rwanda uburyo rufasha RDC mu guhagarika abakora ibyaha muri bagahungira mu Rwanda.
U Rwanda ruhisemo kumushyikiriza RDC kubera ko byose bihuriye mu muryango wa Interpol ku buryo bahita bahererekanya abanyabyaha kugira ngo babazwe ibyaha baba bakoze.




Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
Erega nta munyacyaha byakworohera kwihisha mu Rwanda.Ubuyobozi bwacu n’inzego z’umutekano biri maso.
ABOBICANYINIBAGUMEBABAFATEBABAKATIREURUBAKWIYE
Mbega ibondo! ubu ni inkoko gusa zirimo! Atwite bangahe!sha yaratamiye kweli!
ewana si igitangaza kuko ari umwicanyi.ahubwo uko asa inyuma nka malaika bitandukanye n’uko ku mutima ari nka daimoni,ntaho koko wahungira icyaha n’ikuzimu kizagufatishayo mpaka uhanwe.
ntawabona aho ahungira icyaha nahamwe.
reba ayo mabondo yuwo mugabo!!!!hahahahaah!!!!
nibyo abicanyi bakurikiranwe babuzwe amahwemo, kugeza igihe icyi cyaha gicikiye.
Ariko umuntu yica undi kubera iki? Ko nawe ubwe azaba ariyo maherezo ye, kuki wakwanduranya na Rurema we utanga ubuzima?
u Rwanda rwarahiye ko rutaza indiri y’abanyabyaha hano muri aka karere