U Rwanda rwashyikirije RDC umuntu ukekwaho ubwicanyi

U Rwanda rwashyikirije Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) umusore w’imyaka 25 washakishwaga kubera ibikorwa by’ubwicanyi akurikiranyweho.

Kamanzi Semarembo yafatiwe mu Rwanda tariki ya 07/10/2014 ahunze inzego z’umutekano muri RDC zari ziri kumukurikirana.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, CSP Reverien Rugwizangoga avuga ko nta mahirwe ku banyabyaha bumva ko babikora muri RDC bagahungira mu Rwanda kuko hari ubufatanye mu gufata abanyabyaha.

Kamanzi Semarembo wafatiwe mu Rwanda ategereje gushyikirizwa igihugu cye.
Kamanzi Semarembo wafatiwe mu Rwanda ategereje gushyikirizwa igihugu cye.

CSP Rugwizangoga avuga ko uyu Kamanzi akekwaho kwica uwitwa Uwimbabazi Munyarugero mu bice bya Masisi yakurikiranwa n’inzego za Polisi ya RDC agahita ahungira mu Rwanda aho yahise afatirwa ku mupaka.

Kamanzi washyikirijwe RDC yakiriwe n’umushinjacyaha w’Umujyi wa Goma, Kongolo Dieudonné, akaba yashimiye u Rwanda uburyo rufasha RDC mu guhagarika abakora ibyaha muri bagahungira mu Rwanda.

U Rwanda ruhisemo kumushyikiriza RDC kubera ko byose bihuriye mu muryango wa Interpol ku buryo bahita bahererekanya abanyabyaha kugira ngo babazwe ibyaha baba bakoze.

Kamanzi wafatiwe mu Rwanda ashakishwa n'inzego z'umutekano za RDC.
Kamanzi wafatiwe mu Rwanda ashakishwa n’inzego z’umutekano za RDC.
Urwandiko rugaragaza ko u Rwanda rushyikirije RDC umuturage wayo ukekwaho ibyaha.
Urwandiko rugaragaza ko u Rwanda rushyikirije RDC umuturage wayo ukekwaho ibyaha.
Aha Kamanzi yari atwawe na Polisi yo muri RDC avanywe mu Rwanda.
Aha Kamanzi yari atwawe na Polisi yo muri RDC avanywe mu Rwanda.
Umushinjacyaha Kongolo yemeza ko bakiriye Kamanzi.
Umushinjacyaha Kongolo yemeza ko bakiriye Kamanzi.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 8 )

Erega nta munyacyaha byakworohera kwihisha mu Rwanda.Ubuyobozi bwacu n’inzego z’umutekano biri maso.

Rwego yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

ABOBICANYINIBAGUMEBABAFATEBABAKATIREURUBAKWIYE

NDAYIZEYE CASIEN yanditse ku itariki ya: 10-02-2015  →  Musubize

Mbega ibondo! ubu ni inkoko gusa zirimo! Atwite bangahe!sha yaratamiye kweli!

matabaro yanditse ku itariki ya: 10-02-2015  →  Musubize

ewana si igitangaza kuko ari umwicanyi.ahubwo uko asa inyuma nka malaika bitandukanye n’uko ku mutima ari nka daimoni,ntaho koko wahungira icyaha n’ikuzimu kizagufatishayo mpaka uhanwe.

HABIMANA LEON yanditse ku itariki ya: 10-02-2015  →  Musubize

ntawabona aho ahungira icyaha nahamwe.

veve yanditse ku itariki ya: 10-02-2015  →  Musubize

reba ayo mabondo yuwo mugabo!!!!hahahahaah!!!!

fundila yanditse ku itariki ya: 10-02-2015  →  Musubize

nibyo abicanyi bakurikiranwe babuzwe amahwemo, kugeza igihe icyi cyaha gicikiye.
Ariko umuntu yica undi kubera iki? Ko nawe ubwe azaba ariyo maherezo ye, kuki wakwanduranya na Rurema we utanga ubuzima?

jbv yanditse ku itariki ya: 10-02-2015  →  Musubize

u Rwanda rwarahiye ko rutaza indiri y’abanyabyaha hano muri aka karere

kuramba yanditse ku itariki ya: 10-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka