U Rwanda rwashyikirije Congo abajura bahungiye mu Rwanda
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’akarere ka Rubavu bashyikirije inzego z’umutekano za Goma abagabo babili (Rachid na Kavo) bakurikiranyweho ibyaba by’ubujura bw’amafaranga arenga ibihumbi 180 by’amadolari n’ubwicanyi bakoze taliki 3/9/2013 mu mujyi wa Goma.
Ubuyobozi bw’umutekano wa Goma bwari bwasabye polisi y’u Rwanda kubafasha guta muri yombi abagabo bane barimo Rachid, Kavo, Placide na Pichou bakurikiranyweho kwibisha intwaro mu mujyi wa Goma bagahungira mu Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburengerazuba avuga ko bakibona ubusabe bwa Congo yashakishije abaregwa ikaza gusanga abagabo babili barimo Ramadhan DJafar uzwi ku izina rya Rachid hamwe na Ibila Mulungula Dieudonnee uzwi ku izina rya Kavo batuye mu mujyi wa Gisenyi.

Abashinjwa ibi byaha babyemereye polisi y’u Rwanda, ikaba yabashyikirije inzego z’umutekano wa Goma hamwe n’ibyo bari batunze mu mujyi wa Gisenyi kugira ngo bazakurikiranwe n’amategeko ya Congo kukoaho babaga n’ibyo bari batunze ngo babiguze mu mafaranga bari bibye.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Shekh Bahame Hassan, avugana n’umuyobozi wungirije w’umujyi wa Goma mu gushyikiriza abakurikiranyweho ubu bujura yatangaje ko abanyarwanda n’abanyecongo bakwiye kubana neza cyane ko bacyenerana.
“iki gikorwa cyo kubashyikiriza abakorera ibyaha Congo bagahungira mu Rwanda ni ukugira ngo dushobore gufashanya kurinda umutekano no gufashanya kubanyabihugu byombi”.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu avuga ko igihugu cya Congo cyagombye kurebera ku rugero rwiza nabo bagashyikiriza Abanyarwanda bafungiye Congo.
Yagize ati “tuzi neza ko mu magereza yanyu hafungiyemo Abanyarwanda, ndetse harimo n’abajyanywe Kinshasa, turabasaba ko mwabaduha tukabakurikirana kabone niyo baba barakoze ibyaha kuko dufite amategeko ahana abakoze ibyaha.”
Umuyobozi w’umujyi wa Goma ashima u Rwanda kuba buri gihe rushyikiriza Congo Abanyecongo bafatiwe mu Rwanda, akemeza ko bagiye kugenzura Abanyarwanda bafuye muri Congo bagashyikirizwa u Rwanda.

Yabisobanuye muri aya magambo: “Iki ni igikorwa cyiza kuko bamwe mubahungabanya umutekano Goma bahungira mu Rwanda, kuba babafata bakabadusubiza, biragaragaza ko natwe tugomba gushyikiriza u Rwanda Abanyarwanda bari mu magereza ya Congo.”
Kuva ukwezi kwa Nzeri kwatangira u Rwanda rumaze gusubiza igihugu cya Congo abasirikare babili binjiye mu Rwanda kuburyo butemewe n’amategeko hamwe n’abacyekwaho kwiba no guhungabanya umutekano bakoresheje intwaro.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
agahugu umuco akndi umuco, mu Rwanda bafungira umuntu amapingu imbere, Congo bakamufungira inyuma, ikindi uburyo u Rwanda rugaragariza Congo imibanire myiza kuki Congo itabibona, nayo ngo nibura ifate abantu bafungiyeyo ihobohereze mu Rwanda.
Kusukana yatumye abanyecongo bigaragambya, uwundi aje bagira isoni, none batangiye kubona isomo ko u Rwanda rudakeneye gushimuta ahubwo rushaka imikoranire myiza, urabona ko rubashubije umujura wagombye gushora imari mu Rwanda bagasubiza nibyo bari batunze! Rwanda uri nziza nuko uwambaye ikirezi atamenya ko cyera
abo bajura ntitubashaka mugihugu cyacu.
arikomana congo yakemeye urwanda rukayigisha .