U Rwanda rwashubije Kongo ingagi yafatanywe ba rushimusi bashaka kuyigurisha

Ubuyobozi bushinzwe inyamaswa muri Pariki y’ibirunga mu Rwanda bwasubije igihugu cya Kongo ingagi yari imaze imyaka irenga 3 mu Rwanda nyuma yo gufatanwa ba rushimusi bashaka kuyigurisha aho yakuwe muri Kivu y’amajyepfo.

Mu kwezi kwa Kanama 2011 nibwo icyana cy’ingagi cyafatiwe mu karere ka Rubavu kivanywe muri Kivu y’amajyepfo hashakishwa umuguzi, ubuyobozi bwa pariki y’ibirunga bukaba bwarahagaritse abashakaga kugurisha iki cyana bari batarabona isoko.

Umuyobozi wa pariki y’ibirunga, Uwingeri Prosper, avuga ko basanze icyana cy’ingagi cyarabaga mu maboko y’abantu bashakaga kugishakira isoko ngo kijyanwe mu mahanga.

Iki cyana k’ingagi cyasubijwe Kongo taliki 19/5/2014 nyuma y’imyaka igera kuri itatu kubera ko byasabye gushaka amakuru y’aho cyakuwe hamwe no kugisubiza mu buzima busanzwe kuko cyari cyarashyizwe mu buzima kitamenyereye kirererwa mu ngo z’abantu.

Uwingeri Prosper avuga ko ubusanzwe ibikorwa byo kubungabunga pariki y’ibirunga n’inyamaswa ziyirimo bikorwa ku bufatanye bw’ibihugu biyihuraho, ariko ngo ingagi yatanzwe ntisanzwe iba mu birunga.

Ibikorwa by’ubushimuzi ku ngagi ntibyari biherutse kuko biheruka kwigaragaza mu mwaka wa 2003, benshi bishora muri ubu bushimusi bakaba bagendera ku makuru ko hari abanyamahanga bashaka kugura ingagi, bigatuma abaturage bishora mu kuzishimuta.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka