U Rwanda rwasabwe kwinjirana ubunararibonye bwarwo muri ECCAS
Nyuma y’iminsi ibiri gusa Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika yo Hagati (ECCAS) wakiriye u Rwanda, warusabye kuzana ubunararibonye bwarwo mu gukemura amakimbirane yo mu Karere ka Afurika yo Hagati.
Nyuma y’ibiganiro na Perezida Kagame kuri uyu wa 23 Ukwakira 2015, Ahmad Allam-Mi, Umunyamabanga Mukuru wa ECCAS, yavuze ko uyu muryango witeze byinshi ku Rwanda cyane cyane mu miyoborere myiza, guhosha amakimbirane ndetse no mu buhahirane.

Yagize ati “Amaso tuyahanze ubudashyikirwa bwanyu mu miyoborere myiza kandi tubitezeho byinshi mu guhosha amakimbirane no mu buhahirane. Muri igihugu Afurika yose ifatiraho urugero.”
Allam-Mi kandi yanibukije Perezida Kagame amakimbirane yugarije Afurika yo hagati by’umwiheriko ibibera muri Repubulika y’ Afurika yo Hagati (CAR) aho amagana y’abasivili bishwe abandi bagakurwa mu byabo n’intambara igikomeje kuva muri 2012.
Yabimubwiye mu gihe abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango wa ECCAS bitegura kugirana inama idasanzwe ku kibazo cy’umutekano muri CAR mu mpera z’uyu mwaka.
Igihugu cya Tchad, by’umwihariko, kikaba cyarasabye Perezida Kagame kutabura muri iyo nama kuko ngo bamwitezeho umusanzu ukomeye mu guhangana n’ibibazo by’umutekano muri Afurika yo Hagati.

Umusanzu u Rwanda ruzaha ECCAS mu kibazo cya CAR uzaza wiyongera kuri byinshi rwakoze muri ako karere mu myaka 10 ishize mu kubungabunga amahoro.
U Rwanda rwabaye urwa mbere mu kohereza ingabo muri Darfour mu gihugu cya Sudan mu butumwa bw’amahoro bw’ingabo z’Afurika (AMIS) ndetse no mu butumwa bw’amahoro bwa Loni (UNAMISS) ubwo bari basumbirijwe n’intambara muri 2004.
Muri 2012 kandi, u Rwanda rwanatabaye muri Repubulika ya Afurika yo Hagati (CAR) rwohereza ingabo zibungabunga amahoro harimo n’izigomba kurinda umukuru w’icyo gihugu. Uretse aho kandi, u Rwanda runohereza abandi mu butumwa bw’amahoro muri Haiti no muri Sudani y’Epfo.
Kuri ubu u Rwanda rufite abasirikare ibihumbi 4 na 650 mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye rukaba ruri ku mwanya wa gatandatu ku isi mu bihugu bihugu bitanga umubare munini w’abajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.
Perezida Kagame aherutse kwemerera umuryango mpuzamahanga umubare urenze uriya w’abasirikare babungabunga amahoro ndetse n’ibikoresho ku bihugu biri mu makimbirane.
Yavuze ko yiteguye gutanga abandi basirikare 1600, indege ebyiri za helicopter, ibitaro byo ku rwego rwa kabiri ndetse n’umutwe w’abapolisi b’igitsina gore (police unit) mu butumwa bw’amahoro.
Muri 2008, u Rwanda rwari rwasezeye by’agateganyo muri ECCAS kugira ngo rushobore gushyira imbaraga mu buhahirane n’ibihugu bigize Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba.
Tabaro Jean de la Croix
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|