U Rwanda rwakiriye inama yiga ku ruhare rw’inteko ishingamategeko mu kurwanya ruswa
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yakiriye inama y’ihuriro ry’inteko zishinga amategeko rifite inshingano zo kurwanya ruswa (APNAC). Abayitabiriye bararebera hamwe ibyo u Rwanda rwagezeho mu gukorera mu mucyo no guhanahana amakuru, nka zimwe mu nzira zo kurwanya ruswa.
Iyi nama y’umunsi umwe, yatangiye kuri uyu wa kane tariki 17/05/2012 ifite inshingano zo kubaka uruhare rw’abadepite mu kurwanya ruswa no kuyirwanya mu nzego zose z’igihugu; nk’uko Perezida w’iri huriro mu Rwanda, Senateri Marie Claire Mukasine, yabitangaje mu ijambo ryo kuyitangiza.
Perezida wa APNAC mu Rwanda yakomeje yibutsa ko APNAC/Rwanda yiyemeje kurenga imipaka iharanira uburenganzira bwa muntu no kurwanya ruswa kuko biri no mu nshingano zayo zo kugira uruhare rwo kureberera abaturage no kurengera inyungu zabo, mu muri Afurika yose no ku isi.
Yagize ati: “Ibihe Afurika yaciyemo byagize uruhare mu kuyidindiza mu iterambere. Byagaragaye kandi ko inteko nk’ijwi rya rubanda igira uruhare mu kwegera abaturage ibigisha kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye”.
Ihuriro ry’inteko zishinga amategeko rifite inshingano zo kurwanya ruswa (APNAC) rihuriwemo n’ibihugu bigera kuri 21, ryashinzwe mu mwaka w’i 1999 rigera mu Rwanda mu 2005. Mu Rwanda rigizwe n’abadepite n’abasenateri 74.
Senateri Mukasine yizera ko ubwinshi bw’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bugaragara muri iri huriro, bugaragaza ubushake bw’u Rwanda mu guhangana na ruswa.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|