U Rwanda rwahakanye ko abasore 38 bafatiwe muri Congo ari abasirikare barwo
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Br Gen Joseph Nzabamwita, yavuze ko abasore 38 Leta ya Congo yazanye mu Rwanda tariki 11/12/2012 ivuga ko ari Abanyarwanda bafatiwe ku rugamba irwana na M23 ari ibinyoma.
Mu kiganiro yahaye radiyo BBC tariki 12/12/2012, umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yateye utwatsi ibyo birego avuga ko byaba byiza Leta ya Congo izanye amazina yabo hakarebwa ko agaragara mu bakorera igisirikare cy’u Rwanda.
Taliki 11/12/2012, inzego z’umutekano muri Congo zagaragaje abasore 38 bavuga Ikinyarwanda zivuga ko ari abasirikare b’u Rwanda zafatiwe ku rugamba Leta ya Congo yarwanaga n’inyeshyamba za M23.
Abafashwe bagaragaye kuri televiziyo ya Congo bavuga ko bafatiwe mu mujyi wa Goma ubwo urugamba rwari rokomeye za Rutchuro, bakavuga ko bashaka gusubira mu Rwanda.

Colonel Jean-Paul Mfinda ushinzwe iperereza muri Congo avuga ko abo bantu ari imfungwa z’intambara zigomba kujya imbere y’ubucamanza kuko bafashwe bafite imyenda n’ibikoresho ba gisirikare bafatirwa Kibumba na Kibati.
Nubwo Colonel Mfinda avuga ko kuba bavuga Ikinyarwanda bibemeza kuba Abanyarwanda, hari Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yatangaje ko ibirego bishinja u Rwanda ibinyoma atari ubwa mbere Leta ya Congo ibitangaje kuko no muri raporo zakozwe n’impugucye za UN hagaragajwe umusirikare wa Congo batwerereye u Rwanda kandi yari kapiteni mu ngabo za Congo.
Nk’uko byumvikanye mu majwi yabo kuri radio na television bya Congo, bamwe mu bafashwe bavuga ko bahoze mu ngabo za CNDP nyuma bashyirwa mu ngabo za Leta, cyakora hari abandi bavuga ko binjiye igisirikare cya Congo bavuye mu Rwanda.
Gusa ntibabajijwe niba baravuye mu Rwanda ari Abanyarwanda cyangwa Abanyecongo cyane ko u Rwanda rufite umubare munini w’impunzi z’Abanyecongo.

Hanagaragajwe umwana w’imyaka 17 Leta ya Congo ivuga ko ari umusirikare w’u Rwanda ariko umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda avuga ko mu gisirikare cy’u Rwanda nta bana bakoreshwa ahubwo ibyakozwe byose ari ibihimbano.
Ikindi nuko izo mfungwa zitumvikanwaho n’ubuyobozi bwa Congo; bamwe barabemera abandi bakavuga ko batabazi ndetse na MONUSCO ivuga ko izo mfungwa itazizi.
Bamwe mubagaragajwe harimo uvugwa ko yari umwarimu muri Kaminuza ariko yahakanye ko atigeze aba umurwanyi ndetse avuga ko atafatiwe ku rugamba ahubwo yahagarikiwe i Bujumbura yigiriye muri Afurika y’Epfo.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
igihe cyose mutarikemurira ibibazo muri kongo nk’abanyekongo ntimuzarekeraho guhimba ibinyoma kndi ntanaho bizabageza, iyo ushaka ubufasha ntabwo ubunyuza murizonzira mwahisemo!! naho twebwe ABANYARWANDA naho mwadukurura mute ntimuteze kuzaduta mumutego we know what to do, twe nkabaturage tuzafatanya n’ingabo kwirindira umutekano n’ubusugire bw’igihugu,nambwira abaturage bagenzi banjye gutanga amakuru kugihe mugihe tubonye ibdasanzwe aho dutuye naho dukorera.murakoze.
Realy abacongomani ibintu barimo gukora biteye ikimwaro umuntu arifata agahimba ikinyoma nkiki? ariko ubundi ko muri congo ko hari abacongamani bavuga ikirimi cyikinyarwanda tuvuge ko ari abanyarwanda? Imana iduhe inama yo kubyihanganira.
Abategetsi bo hakurya baratangaje kabisa.Ubu se urabona ukuntu mushaka gushyira u Rwanda ku kinyoma kibi.Umutego mutindi ariko ushibukana nyirawo.Abo ni abana ba Congo mugende mukore uko amategeko abivugaho muri DRC,KANDI MUMENYE KO IBYO MUHIMBA BYOSE NTACYO BIMAZE URETSE GUSHAKA GUKOMEZA GUHEMBERA URWANGO MUDUFITIYE.IRIYA FUSO SE NI IY’URWEGO RW’AMAGEREZA MURI CONGO?Imana iri mu ruhande rwacu.Ikinyoma kizabatera ikimwaro buri gihe mutarikemurira ibibazo byanyu