U Rwanda ruzakira inama yiga ku gukora ubucuruzi bujyanye n’igihe

Abayobozi bakuru n’abayobozi mu by’ubucuruzi baturutse hirya no hino ku isi bagera kuri 200 bazahurira i Kigali mu nama izaba yiga ku guteza imbere ubucuruzi bukozwe mu bwumvikane muri Afurika.

Iyi nama izatangira kuwa gatatu tariki 14/03/2012, izibanda ku guteza imbere igice cy’abikorera ku giti cyabo muri Afurika, nk’uko bitangazwa n’Ihuriro ry’abagize Inteko zishingamategeko (Parliamentary Network) naryo rizaba rifite abarihagarariye.

Iri huriro ritangaza ko ibiganiro birebana n’ubumenyi n’ubunararibonye bizatangirwa muri iriya nama bizafasha abadepite barihagarariye gushyiraho amategeko yorohereza ba rwiyemezamirimo gukora ubucuruzi muri Afurika.

Muri iyi nama hazanaganirwamo uburyo ibihugu by’Afurika byazamuka ku rutonde rw’ibihugu byorohereza abantu gukora ubucuruzi (Global Doing Business).

Mu bazatanga ibiganiro muri iyi nama y’iminsi itatu harimo Perezida Kagame, Dr. Donald Kaberuka uyobora Banki Nyafurika (BAD), umuyobozi wungirije muri banki y’isi ushinzwe Afurika,Obiageli Ezekwesili, n’abandi bayobozi b’amabanki n’ibigo bikomeye muri Afurika.

Ihuriro ry’abagize intego zishingamategeko ryateguye iyi nama rihuza ibihugu bigera ku 140 byo ku isi; rikora ubuvugizi bwo guharanira gukorera mu mucyo no mu kuri mu bigo by’imari byo ku isi yose.

U Rwanda rwatoranyijwe kwakira iyi nama nk’igihugu gihagaze neza muri raporo zitangwa ku bihugu byorohereza abashoramari na ba rwiyemezamirimo gukora ubucuruzi bwabo mu gihugu. Muri raporo iheruka, u Rwanda rwaje mu bihugu 10 byateye imbere mu bukungu.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka