U Rwanda rutorewe kuba mu Kanama k’Amahoro n’Umutekano muri AU

Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) bamaze gutorera u Rwanda kuba Umunyamuryango w’Akanama ka AU k’Amahoro n’Umutekano.

U Rwanda rwatorewe manda y'imyaka ibiri mu Kanama k'Amahoro n'Umutekano muri AU.
U Rwanda rwatorewe manda y’imyaka ibiri mu Kanama k’Amahoro n’Umutekano muri AU.

Ni amatora amaze kubera ku Kicaro Gikuru cya AU kiri i Addis Ababa muri Ethiopia ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 28 Mutarama 2016 aho abo baminisitiri bateraniye.

Bamwe mu batoraga bifuriza Minisiti Mushikiwabo, mu izina ry'u Rwanda, imirimo myiza.
Bamwe mu batoraga bifuriza Minisiti Mushikiwabo, mu izina ry’u Rwanda, imirimo myiza.

Biteganyijwe ko u Rwanda ruzatangira izi nshingano zizamara imyaka ibiri muri Werurwe 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

La liste complète :

Elus pour trois ans : Congo-Brazzaville, Égypte, Kenya, Nigeria, Zambie

Elus pour deux ans : Afrique du Sud, Algérie, Botswana, Burundi, Niger, Ouganda, Rwanda, Sierra Leone, Tchad, Togo.

kabano yanditse ku itariki ya: 28-01-2016  →  Musubize

We are thankful. Mutange ibitekerezo mu Kanama ku Kibazo cy’Umutekano mucye mu Burundi, gifatirwe umwanzuro ntakujenjeka. Abaturanyi bacu nabo bave mu bibazo, basubire mu Iterambere, kuko bamaze kudindira bihagije.

Mbanda Steven yanditse ku itariki ya: 28-01-2016  →  Musubize

nibyiza rwose arabikwiye muskiwabo

ngirumuhire yanditse ku itariki ya: 28-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka