“U Rwanda rushyigikiye ubwisanzure bw’itangazamakuru”- Hon James Musoni

Buri tariki ya gatatu Gicurasi, isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubwisanzure bw’Itangazamakuru. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Ubwisanzure bw’Itangazamakuru bufite ingufu zo guhindura imibereho y’abantu.”

Mu ijambo yagennye kuri uyu munsi, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Iguhugu ufite itangazamakuru mu nshingano ze, yatangaje ko u Rwanda ruhora rusesengura imiterere n’imikorere y’itangazamakuru kugira ngo rushobore kunoza ingamba za politiki no kuvugurura amategeko kugira ngo rwubake itangazamakuru rigeza u Rwanda ku cyerekezo rwihaye, kandi rugendane n’isi yose yisanzuye mu iterambere.

Nk’uko bimeze hirya no hino ku isi, u Rwanda rwemera ko itangazamakuru rifite ubwisanzure rigira uruhare mu guhindura imibereho y’abantu. Mu Rwanda, Ubwisanzure bw’Itangazamakuru
bushimangirwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo zaryo za 33 na 34.

Minisitiri Musoni James yagize ati “U Rwanda rwemera ko itangazamakuru ryisanzuye ari ingenzi mu guhindura imibereho y’abantu bigamije kubateza imbere”.

Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa barishimira intambwe imaze guterwa mu gushyira mu bikorwa ingamba zafashwe mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’itangazamakuru umwaka ushize.

Muri ibyo byemezo harimo gushyigikira ko itangazamakuru ryandika ryakwigenzura mu mikorere (self-regulation), kuvugurura Ikigo cya Leta cy’Itangazamakuru (ORINFOR) igahinduka Ikigo rusange cy’Itangazamakuru, kwambura Inama Nkuru y’Itangazamakuru inshingano zo kugenzura no gutanga amabwiriza mu mikorere y’Itangazamakuru, ahubwo ikibanda mu kubaka ubushobozi bw’Abanyamakuru, kwegurira abikorera ibinyamakuru bya Leta byandika no gushyiraho urwego rwa Leta rushinzwe ubuvugizi n’itangazamakuru hagamijwe korohereza abanyamakuru mu kazi kabo.

U Rwanda kandi rwakoze ubushakashatsi bugamije gushyira ahagaragara ibipimo by’itangazamakuru mu Rwanda (Rwanda Media Barometer). Ibyo bipimo bizakomeza gufasha gusuzuma iterambere ry’itangazamakuru hashingiwe ku bipimo bifatika kugira ngo abafata ibyemezo n’abagena politiki babikore bashingiye ku makuru afatika.

U Rwanda kandi rumaze gutera imbere mu gukoresha ikoranabuhanga mu isakazamakuru. Kimwe muri iryo koranabuhanga, ni itangazamakuru mpuzambaga (Social media). Leta ikomeje gushakisha uburyo bwose bushoboka bwatuma abaturage bakoresha iryo sakazamakuru rigezweho kugira ngo ribateze imbere.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu uherutse kwegurirwa inshingano zo gukurikirana imikorere y’itangazamakuru yasoje ijambo rye yemeza ko azakomeza gushyigikira no guteza imbere ubwisanzure bw’itangazamakuru, harimo no gushyigikira gukoresha ubuhanga n’ubumenyi bigezweho mu isakazamakuru kugira ngo bigere kuri buri muturwanda kandi bimugirire akamaro.

Kigalitoday

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka