U Rwanda rushoboye kwakira impunzi zije mu kivunge – Min. Mukantabana
Minisitiri ushinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR), Mukantabana Séraphine aratangaza ko igihugu cy’u Rwanda kiteguye kandi gifite ubushobozi bwo kwakira impunzi igihe cyose baramuka batashye mu kivunge.
Ibi Minisitiri muri MIDIMAR yabitangaje kuwa Gatatu tariki 14/01/2015 mu karere ka Musanze ubwo yafunguraga ku mugaragaro igikorwa cy’amahugurwa n’imyitozo-shusho (simulation) bigamije kwitegura kwakira impunzi zitahutse mu kivunge.
Iki gikorwa kizamara iminsi ine (13-16/01/2015) kije mu gihe itariki ntarengwa yahawe umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda yo gushyira intwaro hasi yageze, 25% by’abarwanyi babarirwa hagati 1400-2000 ari bo gusa bazishyize hasi.
Leta ya Kongo-Kinshasa iri gushyirwaho igitutu n’umuryango mpuzamahanga ngo ugabe ibitero kuri FDLR ariko ikomeje kuvunira ibiti mu matwi, igaragaraza ko ibyo kwambura FDLR intwaro izabikora mu gihe kiyinogeye.

Ibi byatumye abanyamakuru babaza Minisitiri Mukantabana niba iki gikorwa cyo kwitegura kwakira abatahutse mu kivunge hari aho gihuriye n’abashobora gutahuka bavuye mu Burasizuba bwa Kongo-Kinshasa.
Minisitiri Mukantabana yagize ati “Byari ngombwa ko iki kintu tukitegura na cyo, duturanye n’ibirunga bishobora kurukira abantu bakaza n’icyo kibazo cya FDLR na cyo ntabwo twagihunga na cyo kirimo. Uyu munsi bo baravuga ngo ni ibihumbi 245 ariko uwo mubare ntiwari wakwemezwa na UNCHR na twe tuvuge ko bibaye byo, ni ngombwa ko dukurikije ingamba ziriho ko abo bantu bazataha mu gihugu cyabo, ese bose baje igihugu kiteguye kubakira? Ni byo turi gutegura baziye rimwe twabakira ni byo kandi turimo gutegura”.
Ikindi ngo ni byiza ko igihugu kiba kiteguye guhangana n’ibiza ibyo ari byo byose mbere aho kugira ngo cyitegure byabaye.
Iyi myitozo-shusho igaragaza uko inzego zitandukanye; iz’ishinzwe umutekano, kurwanya ibiza, ubuzima, imibereho y’impunzi, ibikoresho by’ibanze n’izindi zikorana umunota ku munota zihanahana amakuru kandi zuzuzanya.

CP Félix Namuhoranye ukuriye iyi myitozo-shusho yiswe “Twitegurire hamwe” asobanura uko ikorwa muri aya magambo: “Turacyari kuri exercise (imyitozo) y’ibanze aho tuzana za nzego zose tugatekereza situation nk’aho bya bindi byabaye, noneho tukaboherereza information (amakuru) ko bibaye kandi bitanabaye tukaba dufite uburyo tugenzura uko bitwara igihe hari ikintu kibaye”.
Atanga urugero ko bashobora kubabwira hari impunzi nk’ibihumbi 20 cyangwa 30 bakareba uko abakozi ba UNHCR, MIDIMAR, WHO, n’indi miryango bakora. Nyuma y’iyo myitozo, biteganyijwe ko bazasuzumira hamwe ibyagaragaye ko bitagenze neza kugira ngo babikosore hakiri kare.
Iki gikorwa cyateguwe na Polisi y’u Rwanda, MIDIMAR ndetse na UNHCR.
Umuyobozi wa UNHCR mu Rwanda, Saber Azam avuga ko guhangana n’ibiza ari umurimo ukomeye, akaba ari yo mpamvu bisaba kuba witeguye neza.
Hanze y’u Rwanda ngo hari impunzi z’Abanyarwanda bagera ku bihumbi 70; nk’uko Minisitiri yabitangaje, abagera kuri miliyoni 3 n’ibihumbi 465 na 250 baratahutse kuva muri 1994 kugeza muri 2014. Muri uyu mwaka wa 2014 gusa hatahutse abagera ku bihumbi 19.234 harimo n’abavuye muri Tanzaniya.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Kwita ku mpunzi bisaba ubushobozi n’ababikora.Iyi gahunda y’ubufatanye hagati y’izi nzego eshatu ni nziza mu rwego rwo gukora iki gikorwa neza biruseho.