U Rwanda rurenze uko ruvugwa mu guteza imbere ishoramari, isuku no kwiyubaka
John Abraham Godson ukuriye itsinda ry’abadepite n’abashomari bo mu gihugu cya Pologne bari mu Rwanda kuva tariki ya 10/3/2015, avuga ko yishimiye u Rwanda kuko rurenze uko ruvugwa bitewe n’uburyo ruhagaze mu guteza imbere ishomari, isuku no kwiyubaka.
Ibi yabitangaje ku wa 11/03/2015, ubwo iri tsinda ryasuraga Akarere ka Rubavu bakagera no ku mupaka uhuza Umujyi wa Gisenyi ku ruhande rw’u Rwanda n’uwa Goma muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (RDC).

Ati “iyo urebye imipaka y’ibihugu by’Afurika ukareba n’uruhande rw’u Rwanda biranyuranye, urebye uburyo bukoreshwa ku nzego z’abinjira n’abasohoka hakoreshwa ikoranabuhanga, ikindi twishimiye n’uburyo u Rwanda rushora imbaraga mu buhinzi bwoherezwa ku isoko, ku buryo na bagenzi banjye twazanye dutekereza ko hari imishinga igiye gutekerezwa mu gufasha u Rwanda guhindura umusaruro uboneka mu buhinzi”.
Jrzy Pietrucha ushaka gukora ishoramari mu Rwanda avuga ko yabonye mu Rwanda hari umusaruro ukeneye guhindurwa ukaba wamara igihe kirekire, ku buryo yiteguye gushora imari mu kongerera agaciro umusaruro w’ibirayi.

Abadepite n’abashoramari bo mu gihugu cya Pologne basuraga Akarere ka Rubavu bavuga ko bishimiye kubona uburyo umupaka uhuza u Rwanda na RDC, hari urujya n’uruza rw’ibicuruzwa by’ubuhinzi iki gihugu gikunze gufashamo ibihugu by’Afurika kibitera inkunga.
Gukurura abashoramari bashaka gukorera mu Rwanda bijyana no kubizeza umutekano. Abanyamahanga bari baracitse mu Karere ka Rubavu kubera gutinya umutekano muke wakunze kurangwa mu Burasirazuba bwa RDC, hari icyizere ko bashobora kugaruka bitewe n’isura nziza n’umutekano bahabona.

Ikibazo cy’igabanuka ry’abashamari n’abakora ubukerarugendo mu Karere ka Rubavu cyatangiye kugaragara 2012 bitewe n’umutekano muke wari mu Burasirazuba bwa RDC, aho akarere kose kashyizwe mu murongo utukura ndetse abanyamahanga bagirwa inama yo kutahatemberera.
Kugabanuka kw’abashoramari n’abasura Akarere ka Rubavu byatumye menshi mu mahoteli ahakorera agwa mu gihombo, ndetse amwe yari afite imyenda mu mabanki atezwa cyamunara.
Kalisa Evariste, intumwa ya rubanda mu mutwe w’abadepite, avuga ko ikibazo cy’abasura Akarere ka Rubavu kubera umutekano muke waranzwe mu gihugu cy’igituranyi gishobora kurangira vuba, kubera uburyo Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kwereka abanyamahanga ibyiza by’u Rwanda bijyanye n’umutekano ku mipaka, kugeza ku hantu hashyirwaga mu murongo utukura.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
rega hari ibyo abantu bavuga ariko iyo ugeze mu Rwanda usanga birenze uko babivuga, utangazwa n’ iterambere tumaze kugeraho mu Rwanda. Noneho abamahanga bo birabatangaza cyane
nibyo koko u Rwanda rufite ibyiza byinshi kuruta ibivugwa, aba bashoramari rero nibaze ku bwinshi maze dukomezanye imihigo