"U Rwanda ruratera imbere mu burenganzira bwa muntu" - Raporo y’u Bwongereza

Icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara na Leta y’u Bwongereza ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu kiragaragaza ko u Rwanda rugenda rutera intambwe ishimishije mu byiciro bitandukanye birimo n’uburenganzira bwa muntu ugereranyije n’uko byari byifashe nyuma ya Jenoside yo muri 1994.

Icyegeranyo cyitwa Human Rights and Democracy : 2011 foreign & commonwealth office report kivuga ko nubwo kimwe cya kabiri cy’Abanyarwanda bakiri mu bukene, ibijyanye na demukarasi, imiyoborere myiza n’uburenganzira bwa muntu u Rwanda rugenda rutera intambwe nziza akaba ari nayo mpamvu u Bwongereza bukomeje kongera inkunga bugenera u Rwanda.

Ubwo akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu kasuzumaga amategeko ajyanye n’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, u Rwanda rwemeye gushyira mu bikorwa imyanzuro 67 kuri 73 yari yatanzwe.

Bimwe mu by’ingenzi u Rwanda rwatangiye gushyira mu bikorwa ni ubwisanzure bw’amashyirahamwe; u Rwanda rworohereza amasosiyasiyo mu kuyaha ubuzima gatozi, kwakira neza imiryango itegamiye kuri Leta no kwemera ubwisanzure bw’amadini n’imikorere yayo.

Mu Rwanda kandi harimo gukorwa ivugurura rizatuma ibijyanye n’amashyirahamwe, imiryango itegamiye kuri Leta hamwe n’amadini bizava muri minisiteri y’ubutegetsi bw ‘igihugu bigashyirwa mu kigo cyigenga gishinzwe imiyoborere (Rwanda Governance Board), bikazatuma bizajya bikurikiranwa neza ndetse na serivisi byakenera zikaboneka byihuse.

Indi ngingo igaragaza ko u Rwanda rurimo gutera intambwe ishimishije ni uko ubwisanzure bw’itangazamakuru nabwo butasigaye inyuma. Icyi cyegeranyo kivuga ko kuba hagiye kujyaho urwego rwo kwiganzura (auto-regulation) mu itangazamakuru ari intambwe ishimishije kuko abanyamakuru bazajya babasha kwigenzura no gucyahana Leta itarinze kuza kubyivangamo.

U Bwongereza kandi bwishimira ko u Rwanda rwakuyeho igihano cy’urupfu.

Bimwe mu byo u Rwanda rukinengwa harimo itegeko ry’ingengabitekerezo ya Jenoside, u Bwongereza buvuga ko rikoreshwa cyane mu manza z’abanyamakuru n’abanyapolitike ndetse n’umutekano w’abatavuga rumwe na Leta baba hanze y’igihugu.

Icyi cyegeranyo cy’umwaka wa 2011-2012 kigizwe na paji 392 gikorwa n’igihugu cy’u Bwongereza buri mwaka, aho kivuga ku burenganzira bwa muntu mu bihugu bigize umuryango wa Commonwealth.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ntabwo twabura gushima umurava abanyamakuru ba Kigali Today bagira badushakira amakuru ariko hano igice iriya raporo ishimamo u Rwanda ni ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage. Gusa wenda Miss cg Madam Anne Marie yongere arebe neza kuri http://www.fco.gov.uk/en/news/lates... niho twari twabisomeye mbere cyangwa ajye mu British High Council mu Rwanda baba bafite hard copy y’iriya raporo akitonda akayisoma neza.

Otherwise ndashimira Team ya Kigali Today

Martin yanditse ku itariki ya: 2-05-2012  →  Musubize

None ni bite ko aho muvuga ko Anne marie Niwemwiza yakuye iyi nkuru atariko byanditse. Muri make raporo irashima intambwe u Rwanda rwateye mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage ahubwo ikavuga ko igihangayikishijwe n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Byaba byiza mugiye mutanga amakuru nkuko ameze ibikosorwa bigakosorwa ibishimwa nabyo bigakomeza.

Murakoze.

Rapport muvuga ko mwakuyeho iyo nkuru iboneka kuri http://www.fco.gov.uk/en/news/latest-news/?view=News&id=758877882

yanditse ku itariki ya: 2-05-2012  →  Musubize

"U Rwanda ruhagaze neza mu burenganzira bwa muntu" - Raporo y’u Bwongereza

Iyi nkuru ya Anne Marie Niwemwiza ntabwo ihuye neza n’ibyo raporo ivuga.Nkuko twabisomye mur’iyi raporo, kurupapuro rwa 35:
http://centralcontent.fco.gov.uk/pdf/pdf1/hrd-report-2011 or
http://www.fco.gov.uk/en/news/latest-news/?view=News&id=758877882

Murye mugerageza kuvuga nibyo tugomba gukosora. Nibwo tuzubaka igihugu kitubereye.

Dukomeze imihigo,

Eric Kalisa
Toronto- Canada

Kalisa Eric yanditse ku itariki ya: 1-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka