U Rwanda rurashimirwa gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ihuriro ry’imiryango n’impuzamiryango y’abagore bo mu karere k’Ibiyaga bigari (COCAFEM GL), yagaragaje raporo y’ubushashatsi bwakozwe, bwerekana aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga yo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko u Rwanda ruhagaze neza mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Ubushakashatsi bwagaragaje ko u Rwanda ruhagaze neza mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Iyo raporo yamuritswe ku wa Kabiri tariki 29 Werurwe 2022, ikaba yamurikiwe abantu baturutse mu miryango itandukanye ifite aho ihuriye no kurwanya no gukumira ihihoterwa rishingiye ku gitsina irimo Sosiyete sivile, inzego za Leta ndetse n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda ryita ku bagore.

Amasezerano yasuzumwaga arimo itangazo ryashyiriweho umukono i Kampala tariki 15-16/12/2011. Bimwe mu bikubiye muri iryo tangazo, ni ugushyiraho inkiko zihariye ziburanisha abakekwaho ibyaha byo guhohotera abagore n’abana, ndetse no gushyiraho uburyo bwo kohererezanya abakoze ibyaha by’ihohoterwa hagati y’ibyo bihugu.

Hari kandi n’imyanzuro ya Loni, ishami ry’akanama gashinzwe umutekano yiswe 1325 ikubiye mu nkingi eshatu zirimo kurinda, gukumira no kugira uruhare mu gukumira no gukemura amakimbirane ashamikiye ku ihihoterwa rishingiye ku gitsina.

Rutebuka Balinda ageza ubwo bushakashatsi ku bitabiriye icyo gikorwa
Rutebuka Balinda ageza ubwo bushakashatsi ku bitabiriye icyo gikorwa

Rutebuka Balinda, umwalimu muri Kaminuza akaba ariwe wanamuritse iyo raporo, yagaragaje ko hari byinshi u Rwanda rwagezeho mu kubahiriza ayo masezerano mpuzamahanga mu nkingi ziyagize, ariko avuga ko uburinganire mu nzego z’ibanze hakirimo imbogamizi, kuko abagore bitabira kujya mu myanya y’ubuyobozi bakiri bakeya. Ibi nibyo ahurizaho na Mutumwinka Margueritte uyobora COCAFEM.

Yagize ati “Mu nzego z’ibanze nibyo koko imibare iracyari mike, ariko hari impamvu nyinshi. Kimwe gikomeye kubera umuco w’Igihugu cyacu abantu baracyitinya, henshi mu mirenge nta bantu bitabira kujya mu nzego zitorerwa, kuko bamwe usanga bakora imirimo isabirwa akazi nk’abarimu, abaganga n’indi itandukanye.”

Yakomeje avuga ko bashima Leta kuba hari ibyo yakoze kandi ikomeje gukora, ariko hakenewe gukomeza kwigisha abagore bakiri bato gutinyuka kujya mu nzego zifata ibyemezo, ndetse no gushishikariza abakobwa kwiga, bakitabira inzego z’urubyiruko bakitoza hakiri kare kuyobora, bikazabafasha gukura bazi politiki z’igihugu.

Mutumwinka Margueritte uyobora COCAFEM
Mutumwinka Margueritte uyobora COCAFEM

U Rwanda mubyo rushimirwa mu kubahiriza amasezerano mpuzamahanga yo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, hagaragaramo kuba harashyizweho ibigo bya Isange One Stop Center bifasha abahuye n’ihohoterwa, imbaraga zashyizwe mu gukurikirana abakora ibyo bikorwa n’abatera inda abangavu, n’ubukangurambaga bukorwa mu nzego zitandukanye mu guhashya ihohoterwa.

Jean Baptiste Hitimana, umukozi muri Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), ushinzwe kurwanya ihihoterwa rishingiye ku gitsina, yavuze ko akurikije raporo yashyizwe ahagaragara, ndetse no mu nzira zo gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ya Kampala n’imyanzuro y’akanama ka Loni, u Rwanda gihagaze neza.

Ati “U Rwanda ruhagaze ahantu heza n’ubwo hakiri ibyo gukora, cyane cyane mu nkingi eshatu zirimo gukumira, kwamagana umuco wo kudahana ndetse no gutanga ubufasha ku bahohotewe. Iyo urebye ingamba zagiye zishyirwaho mu Rwanda ziratanga ikizere, hari za Isange One Stop Center zashyizweho ndetse zikanagezwa ku rwego rw’ibigo nderabuzima bizajya bitanga ubufasha ku bahohotewe n’ubukangurambaga butangwa ku kurwanya inda ziterwa abangavu.”

Hitimana yavuze ko n’ubwo muri raporo hagaragaye ko imibare y’ihohoterwa ikomeje kwiyongera, hariho gahunda yo gufatanya n’abafatanyabikorwa ba MIGEPROF na sosiyete sivile ndetse na Leta, kugira ngo zimwe mu ngamba zashyizweho zibashe gushyirwa mu bikorwa no kugenzura niba izemejwe zikurikizwa nk’uko bikwiye.

Imyanzuro yavuye muri iyo raporo, ikaba izashingirwaho ibigomba kuzakorwa na buri gihugu kibarizwa muri COCAFEM mu karere k’ibiyaga bigari, mu kurushaho kubahiriza ibikubiye muri ayo masezerano, cyane ko raporo nk’iyo yamurikiwe no mu bindi bihugu bibarizwa muri iryo huriro, aribyo u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka