U Rwanda ruranyomoza ibyo raporo ya ONU irushinja ku Burasirazuba bwa Congo

Minisitiri ushinzwe Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Leta y’ u Rwanda, Louise Mushikiwabo, atangaza ko ibikubiye muri raporo ya ONU itarasohoka, ishinja u Rwanda gutera inkunga inyeshyamba zo mu Burasirazuba bwa Congo ari ibihuha.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere BBC yatangaje ko yashoboye kubona raporo yakozwe n’Umuryango w’Abibumbye (ONU) ariko itarashyirwa ahagaragara, ivuga ko ifite gihamya ko u Rwanda rushyigikiye imitwe yivumbuye kuri Leta ya Congo.

Minisitiri Mushikiwabo yahise anyomoza ayo makuru avuga ko u Rwanda rumaze igihe ruharanira amahoro mu karere, atari rwo rwasubira inyuma kuyasenya.

Yavuze ko igitangaje ari uburyo uyu muryango ufite ingabo zigera ku bihumbi 20, zitwara miliyari y’amadolari buri mwaka, wananiwe kuhagarura amahoro ariko ugahimba raporo ko u Rwanda arirwo ruhungabanya umutekano.

Avugana na Radio Rwanda, Minisitiri Mushikiwabo yagize ati: “Amakuru atangazwa ntabwo ariyo, ni ibinyoma, ikibabaje nuko aje ahishira intege nke z’umunyango wa UN ufite ingabo ibihumbi 20 zananiwe guhagarika imirwano muri Congo kandi zihamaze imyaka myinshi nta bintu bifatika wakoze.

"Biratangaje kunanirwa gukora ibyabazanye bakandika ibintu by’impuha kuko bimaze iminsi bivugwa.

Birakwiye ko itangazamakuru mpuzamahanga n’imiryango mpuzamahanga bakwiye gushishoza bakareba uburyo impunzi zihungira muri aka karere zifite ibibazo bikomeye barebe icyo bamarira impunzi kuruta uko bandika raporo, raporo za UN zimaze kurambirana icyo dushaka ni amahoro”.

Yakomeje avuga ko agahenge kamaze iminsi mu karere kava ku biganiro abayobozi b’ibihugu byombi bahuye bakaganira uburyo bagarura amahoro mu karere ,no guhashya imitwe yitwaza intwaro, u Rwanda rumaze kwakira impunzi zirenga 9000 zihunga intambara ibera muri Congo.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 2 )

Turambiwe amaraporo ya UN abeshya hagamijwe inyungu zabo, ubuse nawe un niyo ifite abasirikare muri congo barangiza ngo urwanda rura tera inkunga, turambiwe ibyanyu, niba byabananiye nimureke tuge kuyagarura naho ubundi ikigaragara nuko mwaje gucukura amabuye yagaciro , sukugarura amahoro rwose. musubire iwanyu hanyuma tujye kubasimbura murebe ko intambara itarangir.

keza yanditse ku itariki ya: 29-05-2012  →  Musubize

u rwanda bibaye akamenyero ko rubazwa ibyananiye umuryango wabibumbye,wirengagije uruhare rwagize mugushakira umutekano akarere ki biyaga bigari.subwambere l’onu inanirwa gucunga umutekano w’abaturage nyamara ikoresha akayabo kamadorari kuko yananiwe gutabara abatutsi bicwaga muri genocide muwi 1994 ibyo rero ntibitangaje.sheja ulk/gisenyi

yanditse ku itariki ya: 28-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka