U Rwanda rukwiye guhabwa igihembo cya Nobel kubera guhanga udushya -Lamin Momodou
Umuhuzabikorwa w’Imiryango ya Loni ikorera mu Rwanda, Lamin Momodou Manneh avuga ko u Rwanda rwagaragaje ubuhanga mu gushyiraho udushya mu kwikemurira ibibazo ku buryo rwasabirwa igihembo cya Nobel.
Mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye umwiherero wa Kane w’urwego rw’ubutabera tariki ya 11/02/2015 mu Karere ka Rubavu, Lamin Manneh yatangaje ko u Rwanda rwagaragaje impinduka mu myaka 20 ishize mu kwiyubaka mu gihe benshi babonaga rumaze gushegeshwa na Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Bimwe avuga u Rwanda rwashimirwa ni uburyo rwashoboye guca imanza z’abakoze Jenoside mu gihe gito hakoreshejwe inkiko Gacaca mu gihe iyo izi manza zijya mu nkiko byari kumara imyaka myinshi.
Lamin Manneh avuga ko uretse Gacaca u Rwanda rufite udushya twinshi nk’Ubudehe, Imiganda nabyo bigira uruhare mu kubaka igihugu kandi byakwigirwaho n’ibindi bihugu mu kwivana mu bibazo.
Igihano nsimburagifungo (TIG) cyashyizweho kuri bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi nacyo cyashoboye gukemura ibibazo igihugu cyari gifite haba mu bumwe n’ubwiyunge no mu bukungu.

Hashingiwe ku mibare igaragaza imanza zaciwe na Gacaca, abanyarwanda bakatiwe TIG mu mwaka 2005 bari hagati y’ibihumbi 84 ibihumbi bisaga 106, nyamara umubare wababashije kugaragara ni ibihumbi 53,366. Abitabiriye kurangiza iki gihano bitabye Imana ari 352 naho abatorotse iki gihano ni 2,126 nk’uko bigaragazwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS).
RCS ivuga ko TIG yagize akamaro mu gukemura ibibazo birimo umubare munini w’abantu bari bafungiye mu magereza aho wagabanutse kugera kuri 53.3%, abitabiriye igihano nsimbura gifungo bakora imirimo yinjirije igihugu amafaranga menshi yavuye mu bikorwa byo kurwanya isuri ku misozi hakorwa amaterasi kuri hegitari ibihumbi 12, guconga amabuye miliyoni 20 akoreshwa mu mihanda hamwe n’ibikorwa byo kubaka amazu ibumbi 4 y’abatishoboye.

Abakatiwe TIG bagize uruhare mu kubaka ibyumba by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda 743, ibi bikorwa byakozwe kuva mui 2005 bikaba bifite agaciro miliyari 42 z’amafaranga y’u Rwanda, naho ayinjiye mu kigega cya Leta ni miliyoni 900.
RCS ivuga ko ubu ifite abakora TIG 1938 harimo abagabo 1778 n’abagore 160 bahuriye mu nkambi 18. Uretse kugira imirimo bakora, ngo abakora TIG bagira n’umwanya wo kwiga ku bumwe n’ubwiyunge kandi bakiga n’imyuga itandukanye.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nuko abanyamahanga n’abanyarwanda bamwe batabibona nyine n’aho ubundi u Rwanda rumaze gutera intambwe ikomeye
yakoze Lamin Manneh kuvuga gutya kandi nkeka ko ijambo yavuze rigeze kure maze abatanga ibihembo mu guhanga udushya bazazirikane ibi u Rwanda rumaze gukora maze igihembo nibishoboka tuzakibone kandi ni koko turagikwiye