U Rwanda rukomeje kwagura inkambi zo kwakira abarundi
Leta y’u Rwanda, mu ijwi rya Minisitiri ushinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi, Mukantabana Séraphine; iratangaza ko nta cyizere ibona cyo guhosha kw’imvururu mu Burundi; ku bw’iyo mpamvu ngo u Rwanda rukomeje kwagura inkambi yo kwakira impunzi z’Abarundi no kuziteganyiriza iby’ibanze zakenera.
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru ku wa kabiri tariki 19 Gicurasi 2015, Minisitiri Mukantabana yavuze ko n’ubwo umubare w’impunzi z’Abarundi zinjira mu Rwanda wagabanutse kuva ku kigereranyo cy’ 1,000 ku munsi mu minsi ishize kugera kuri 120 kugeza ubu, ngo ibihe u Burundi burimo bishobora kuba ari agahenge.
Yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kwakira impunzi zitandukanye no kuzicumbikira mu nkambi nini ya Mahama mu Karere ka Kirehe, aho ngo zikomeje gutegurirwa iby’ibanze nk’imisarani, ibigo by’ubuvuzi, amazi meza, ibikoresho hamwe n’ibiribwa bizajya bihabwa abadafite ubushobozi.

Minisitiri Mukantabana yagize ati “Uko u Burundi bumeze kuri ubu bishobora kuba ari agahenge. Twe rero hagati aho inkambi nini ya Mahama turimo kuyagura, turubaka, turashyiraho ubwiherero n’ibindi, kugira ngo haramutse haje abantu benshi tutongera gutungurwa”.
Icyakora ngo u Rwanda nta bushobozi bwo kwakira abarenze ibihumbi 50 ruzabona, mu gihe ubu rugeze ku mpunzi 26,796; aho benshi muri bo barenga ibihumbi 22 bari mu nkambi ya Mahama, abandi bakaba hirya no hino mu turere cyane cyane uduhana imbibi n’u Burundi ndetse no mu Mujyi wa Kigali.
Minisitiri Mukantabana yavuze ko mu biganiro u Rwanda rukomeje kugirana n’ibihugu byo mu karere, ngo ruzasaba ko impunzi zinjira mu gihugu nizimara kugera ku bihumbi 50, abasagutse bazajya bakomereza mu bindi bihugu nka Uganda.
MIDIMAR ivuga ko igitegereje kumenya mu gihe cya vuba impunzi z’abarundi ziri mu mijyi cyane cyane uwa Kigali, ikoresheje kubahamagarira kwibaruza kuko ngo atari bose bashobora kuvuga ko ari impunzi.

Twibutse ko abaturage b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba bafite uburenganzira bwo kujya gukorera muri buri gihugu kigize uyu muryango, nta kindi kintu basabwe.
Ku ruhande rwe, uhagarariye ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) mu Rwanda, Azam Saber yashimiye u Rwanda kuba rwitaye ku kibazo cy’impunzi z’Abarundi ngo zitigeze ziterwa n’indwara z’ibyorezo bituruka ku isuku nke cyangwa imirire mibi, nk’uko byagenze ku bagiye muri Tanzaniya barimo abamaze gufatwa na kolera.
UNHCR irabarura impunzi z’abarundi ibihumbi 112 zimaze guhungira mu bihugu bya Tanzaniya (ifite abarenga ibihumbi 76), u Rwanda rufite abarenga ibihumbi 26 na Kongo-Kinshasa imaze kwakira abarenga ibihumbi icyenda.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|