U Rwanda rugiye kohereza abapolisi 160 muri Haiti
U Rwanda, tariki 27/12/2011, ruzohereza abapolisi 160 mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Haiti. Aba bapolisi bazaba bayobowe na Chief Superintendent Toussaint Muzezayo bazajya mu mujyi wa Jeremie uri mu majyepfo y’umurwa mukuru wa Haiti, Port-de-Prince.
Mu byo bazaba bashinzwe gukora harimo gutanga ubufasha (humanitarian assistance), kurinda abantu bakomeye ndetse n’ibikorwa bimwe na bimwe.
Urubuga rwa polisi dukesha iyi nkuru rutangaza ko aba bapolisi bagiye gusimbura abandi 160 bari mazeyo amezi agera ku icyenda bari muri icyo gihugu kuko bagiye muri Werurwe uyu mwaka wa 2011.
Biteganyijwe ko abo bazasimbura bazagera mu Rwanda tariki 31/12/2011.
IGP Gasana Emmanuel, Umuyobozi mukuru wa polisi y’Igihugu, yasabye aba bapolisi kuzakora neza berekana ishusho nziza y’igihugu cyabo. Yabasabye ko igihe cyose bagiye kumara muri Haiti bagomba kuba intagarugero mu kurangwa n’umurimo unoze ndetse n’ikinyabupfura.
Mu minsi ishize, umupoli w’u Rwanda, AIP Alphonse Rutayisire, yashimiwe n’umuryango w’abibumbye kubera ubutwari yagaragaje mu guta muri yombi umunyahayiti washakishwaga kubera ibyaha by’ubwicanyi.
U Rwanda rufite abapolisi 416 babungabunga amahoro mu bihugu bya Liberiya, Cote d’Ivoire, Soudan na Haiti.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|