U Rwanda ntirwasinye amasezerano yo kurengera ababuriwe irengero
Itegeko rirengera rikanakurikirana ababuriwe irengero, niryo ryonyine u Rwanda rwanze gusinya mu masezerano agera ku icyenda y’Umuryango Mpuzamahanga y’uburenganzira bwa mutnu.
U Rwanda ruvuga ko rutazasinya iryo tegeko kuko ririmo ingingo zibangamira zimwe mu ngingo z’amategeko y’u Rwanda; nk’uko bitangazwa na Eugene Rusanganwa, ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri Minisiteri y’Ubutabera.
Rusanganwa ariko yemeza ko bitabuza ko u Rwanda ruhagaze neza ku rwego mpuzamahanga, kuko rwamaze kwemeza burundu andi agera ku munani rubona ko ari yo y’ingenzi.
Ati: “Kugeza ubu u Rwanda rumaze kwemeza burundu ko ruzashyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga umunani mu masezerano icyenda avugwa ko ari ay’iyingenzi cyane”.
Komisiyo y’Igihugu y’Uburengangiza bwa Muntu yemeza ko hari ibirego ijya yakira by’imiryango yaburiye irengero ababo ariko muri ayo masezerano ntaho biteganyijwe ko bahabwa ndishyi, bikaba na zimwe mu mpamvu u Rwanda rutayemera; nk’uko Rusanganwa akomeza abitangaza.
Amasezerano u Rwanda rwamaze kwemeza ni:
1. Amasezerano mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu n’uburenganzira bwa politiki
2. Amasezerano ku burengenzira ku bukungu, imibereho myiza n’umuco.
3. Amasezerano mpuzamahanga akuraho ikandamiza iryo ari ryo ryose rishingiye ku ruhu.
4. Amasezerano mpuzamahanga akuraho ikandamizwa ry’abagore.
5. Amasezerano mpuzamahanga ahakana iyicarubozo.
6. Amasezerano mpuzamahanga ku burengenzira bw’umwana.
7. Amasezerano mpuzamahanga arengera uburengenzira bw’abimukira n’imiryango yabo.
8. Amasezerano mpuzamahanga ku burenganzira bw’abamugaye.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|