U Rwanda ntirugaragara muri raporo ya UN ku ntambara yo muri Kongo
Raporo y’Umuryango w’Abibumbye kuri Congo yashyizwe ahagaragara nta ruhare rw’u Rwanda igaragaza mu ntambara ibera muri icyo gihugu, nubwo hari hashize iminsi ibitangazamakuru bivuga ko u Rwanda rushobora kuba rufasha abarwanyi ba M23.
Raporo yasohotse mu cyumweru gishize Kigali Today ifitiye kopi igaragaza uburyo zimwe mu ngabo za Kongo zivumbuye ku butegetsi zigafata intwaro zikajya mu mutwe wa M23 kubera ko Leta itashyize mu bikorwa ibyo yumvikanye n’umutwe wa CNDP muri 2009.
Mbere y’uko abo basirikare bava mu gisirikare cy’igihugu babanje kwandika ibaruwa bibutsa Leta gushyira mu bikorwa ibyo yumvikanye na CNDP ariko Leta ntacyo yabikozeho.
U Rwanda rwavuzwe cyane mu itangazamakuru ko rufite uruhare mu ntambara ibera muri Congo ariko ntaho bigaragara muri raporo yakozwe n’umuryango w’abibumbye kuko n’ibikoresho ingabo za Leta ya Kongo zafashe byose ntabyaturutse mu Rwanda.
Iyi raporo ahubwo igaragaza uburyo hagiye haba ubwicanyi butandukanye bukorerwa abaturage, byiyongeraho ubujura bw’amabuye y’agaciro yoherezwa hanze. Mu mpapuro zerekana amabuye y’agaciro yagurishijwe n’aho yagurishijwe naho u Rwanda ntirugaragaramo; nk’uko bigaragara ku mpapuro z’ubugure Kigali Today yaboneye kopi.
U Rwanda rwinjijwe mu ntambara y’amagambo y’ibibera muri Kongo kubera ibitangazamakuru byatangaje ko byabonye iyi raporo byavugagwa ko igaragaza ko u Rwanda rufite uruhare ibera muri Kongo nyamara isohotse ntaho u Rwanda rugaragara.


U Rwanda ntirwahwemye gutera utwatsi ibirego ruregwa kuko ntaho ruhuriye nabyo. Byagaragaye ko abashinja u Rwanda baba bagambiriye kubiba urwango mu Banyekongo babangisha Abanyarwanda hamwe n’Abanyekongi bavuga Ikinyarwanda, kuko hari n’Abanyarwanda bahohoterwa iyo bagiye mu gihugu cya Kongo.
Kuva muri 2009 Kongo yakoranye n’u Rwanda mu gushakira umutekano aka karere kandi bishobora kugerwaho. Ibibazo by’umutekano mucye byaje nyuma y’amatora ya Perezida aho ibyari byasabwe na CNDP bitashyizwe mu bikorwa. Ibi byatumye intambara yubura none umubare w’impunzi zihunga umaze kugera kuri 200 000 muri bo abarenga ibihumbi 12 bahungiye mu Rwanda.
Ibirego biregwa u Rwanda mu kugira uruhare muri Congo bishobora guhungabanya dipolomasi y’u Rwanda kuko rurimo guharanira intebe mu nama y’umutekano y’umuryango w’abibumbye (Conseil de sécurité de l’ONU). Bitaganyijwe ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, agera i New York ku cyicaro cy’umuryango w’abibumbye kuri uyu wa mbere akagirana ikiganiro n’itangazamakuru.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
buryya ngo ubuze inda yica umujyi,abanyamahanga bihanganire imvugo yanjye ya kinyarwanda,Ndasanga bakwiriye kutwihorera bakuzuza amasezerano basinyanye
Abanyekongo byarabayobeye,abayobozi babo ni ibisahiranda none babonye bafitanye ikibazo na Tshisekedi bati reka turangaze abaturage,tubyutse akavuyo muri Est hanyuma dushyushye imitwe y’abakongo ko ari u Rwanda rubateza ibibazo. Ubona ngo umuminisitiri muzima yihandagaze ati raporo ya UN yasohotse kandi iragaragaza neza ko nyirabayazana ari u Rwanda? Buriya se yumvaga raporo itazajya ahagaragara n’abaturage bakayisoma?Bakongomani,mwishakire ibisubizo ku bibazo bibugarije mureke guta ibitabapfu mwifashisha u Rwanda. Mutubwire aho twabona iyo raporo.
Ibi nibyo bita kurira amaso. Abakurura u Rwanda mu rwango ntamwanya bagifite kuko tuyobowe gitore kandi erega na kera niko byari bimeze. Ntawarumeneragamo, Banyarwanda/kazi mwese nimuhaguruke dusenyere umugozi umwe twiyame ba rusahuzi bashaka kutugira ikiraro cyo kurya ibya Congo. Nibashake urundi rwego urwacu ni urw’abacu, nibareke kudutobera amateka turi maso. Jyenda Rwanda ukomeze ubatsinde iby’umutwe, maze basigare basobanuza. Bravo!!
raporo nyamara koko nanjye narayisomye nsanga ntaho ivuga n’izina ry’u rwanda uretse kuvuga ngo uduce twa kongo twegereye u rwanda ahabereye imirwano ariko uruhare rw’u rwanda mu ntambara ya congo ntaho rugaragara, naho http://af.reuters.com/article/topNe...uretse guyushya imitwe no gutesha abanyarwanda umutwe ntagihamya bafite kuko iyo baba bazifite bari kuzigaragaza.
kuba abantu bavuga ngo hari amakuru bamvise batagaragaza bishobora kuba ibinyoma cyane ko ibi binyamakuru mpuzamahanga aribyo byazanye iyi ntambara y’amagambo byashoboyemo u rwanda bidakwiriye. ni uburyo bwo gukomeza kwenyegeza umuriro.
ahubwo icyo nibariza, ubuyobozi bw’ u rwanda buriya ko raporo isohotse u rwanda rwera, ntirwurikirana biriya bitangazamakuru niriya miryango kuko byadutesheje igihe kandi biraduhombye hamwe no kuduhungabanya (abanyarwanda)
Aha barabivuga neza: http://af.reuters.com/article/topNews/idAFJOE85N00U20120624
iyi nkuru irabishye rwose, ibyo muvuga ntabirimo, iyo raporo inyomoza uruhare rw’urwanda mu ntambara ya kongo irihe? iravuga iki se? icyo mukoze ko ari ukutuvira imuzi amateka y’ikibazo cya kongo, ibintu ni 2 muturangire aho iyo rapporo iri tuyisomere, cyangwa mutubwire icyo ibivugaho, nonese iyi baruwa yandikiwe kabila iradufasha iki? nibura iyo iza kuba copy y’iyo raporo ya UN
Ese congo iyishinja urwanda gutera inkunga m23 iriya barwa ya cndp kabila yaba yaramugezeho! cyangwa arajijisha,ariko umunyarwanda ngo ukuri guca muziko ntigushya,nibaduhe amahoro bananiwe kuyobora igihugu cyabo.
Ikintu nibaza kuki abakongomani bafite ibibazo bikomeye by’imibereho nkibyo bafite babona biterwa nu Rwanda.Abasilikare, abarimu abakozi bo muri admnistration centrale badahembwa. Ntamihanda(roads) ibaho ihuza province na capitale Kinshasa, n’indege bakoresha zihuza province na capitale zitwa cercueils volants zimaze abantu mumpanuka. Amato agenda kuri fleuve zaire na za tanganyika lake n’ayo ababiligi basize,none slogan bafite buno ni balkanisation. Uruhugu rungana kuriya rudafite organisation ntacyo rumariye benecyo usibye kubyina ngo Congo grand et beau pays riche, pillage des ressources natuelles du Congo n’idindi ntavuze.
Kuki abakongomani bananirwa gukemura ibibazo byabo bakabitwerera u Rwanda!bafite ikibazo cyo kutagira abayobozi baba nationalistes,bameze nkaho ari abacanshuro kdi igihugu ari icyabo!abantu benshi bungukira muri kariya kavuyo bakabyenyegeza ariko biba byashojwe na ba nyiri ubwite!gusa abakomeza guhomba ni abavuga ikinyarda ariko hari igihe bizasobanuka bakarenganurwa nibya banyarda bari baraheze ishyanga byarashyize birakemuka!Njye numva ahubwo UN yakwemerera u RWANDA kumugaragaro rugafasha gukemura ibibazo byabantu bazira ko bafite inkomoko mu RWANDA!