U Rwanda ntawe rusaba imbabazi mu kurinda umutekano warwo - Lt. Gen. Fred Ibingira
Umugaba w’Inkeragutabara (Reserve Forces) atangaza ko u Rwanda ntawe rusaba imbabazi cyangwa uburenganzira bwo kurinda umutekano warwo kuko Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kubaho neza.
Lt. Gen. Fred Ibingira ubwo yagiranaga ibiganiro n’Inkeragutabara, Local Defense, Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha (Community Policing Commitees: CPCs) n’abaturage bo mu karere ka Burera tariki 06/12/2012 yabasabye gushyira hamwe bakibungabungira umutekano kugira ngo umwanzi atawuhungabanya.
Ibi abitangaza agendeye ku gitero FDLR yagabye mu karere ka Rubavu mu mpera z’ukwezi kwa 11/2012, ndetse n’icyo yagabye mu murenge wa Kinigi, mu karere ka Musanze mu ntangiriro z’ukwezi kwa 12/2012 maze kigahitana umwe mu barinda parike y’ibirunga.
Lt. Gen. Ibingira avuga ko ibintu nk’ibyo u Rwanda rubifata nk’ikibazo gikomeye cyane kuko biba bitokoza umutekano warwo.
Agira ati “Ikintu cyose gishatse gutokoza cyangwa se gutoneka umutekano w’u Rwanda, icyo rwose turahaguruka, tugahagurukana imizi n’imiganda nk’uko duhagurukira kurwanya ubukene”.
Akomeza avuga ko umutekano n’iterambere aribyo biranga igihugu cy’u Rwanda. Yongera ho ko u Rwanda rwiteguye guhangana n’umwanzi, uko yaba ameze kose, uzashaka guhungabanya uwo mutekano kuko ari uburenganzira barwo.
Agira ati “Ntawe twinginga, ntawe dusaba imbabazi, ntawe dusaba uburenganzira k’umutekano w’uru Rwanda. Ni uburenganzirwa bwacu kubaho kandi tukabaho neza nk’uko abandi babaho neza”.

Lt. Gen. Ibingira yakomeje asaba Inkeragutabara, Local Defense, CPCs ndetse n’abaturage bo mu karere ka Burera kumenya amakuru ndetse no kumenya kuyatanga kugira ngo hatazagira umwanzi ubinjiramo akaba yahungabanya umutekano kuko akarere ka Burera gaturiye umupaka.
Barasabwa kandi kumenya abashyitsi baraye ku baturanyi babo kuko muri abo bashyitsi hashobora kuzamo umwanzi. Barasabwa kandi kumenya abaturanyi babo batagihari aho bagiye kuko nabo bashobora gukoreshwa n’umwanzi bakaba bagaruka guhungabanya umutekano nk’uko Lt. Gen. Ibingira yakomeje abitangaza.
Yakomeje abasaba kandi guhagurukira amarondo by’intanga rugero; mu gihe bayariho bagashyiramo uburyo bwo kuneka kugira ngo bamenye amakuru nyayo.
Lt. Gen. Ibingira yongeyeho ko Abanyaburera nibashobora ibyo nta mwanzi ushobora kubameneramo kuko ibindi bisigaye inzego zishinzwe umutekano zizabyikorera.
Yakomeje asaba Abanyaburera muri rusange kwirinda ibihuha bivugwa hirya no hino ku ma radio, bagashyira hamwe bakibungabungira umutekano ubundi bakiteza imbere.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|