U Rwanda na Zambia byiyemeje gukomeza guteza imbere umubano

Perezida w’Umutwe w’Abadepite Mukabarisa Donatille yagiranye ibiganiro n’Abadepite bo muri Zambia bari mu ruzinduko mu Rwanda biyemeze gukomeza gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Abadepite baturutse muri Zambia bafashe ifoto y'urwibutso
Abadepite baturutse muri Zambia bafashe ifoto y’urwibutso

Iri tsinda ryari riyobowe na Hon Moses F. Moyo ryagize umwanya w’ibiganiro byo kurebera hamwe imikororere y’inteko zombi n’uburyo bwo gushimangira umubano w’ibihugu byombi mu bya dipolomasi.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite Mukabarisa Donatille avuga ko bishimira umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Zambia, ndetse n’uko bashyizeho uburyo buhamye bwo gukomeza gukorana kugira ngo barusheho kubaka umubano hagati y’abagize inteko z’ibihugu byombi.

Hon. Moses F.Moyo waturutse muri Zambia yatangaje ko we n’itsinda ayoboye baje kwigira ku Rwanda nk’igihugu kimaze kugera kuri byinshi nabo bakazabyubakiraho nk’igihugu cyabo.

U Rwanda na Zambia bisanzwe bifitanye umubano mwiza ndetse ugaragarira mu rugendo Perezida Kagame yagiriye mu Mujyi w’Ubukerarugendo rwa Livingstone, tariki 5 Mata 2022, aho yagaragaje imbamutima z’uko yakiriwe na mugenzi we.
Muri uru ruzinduko Perezida Kagame yasuye ibikorwa bitandukanye muri Zambia birimo icyanya cya ‘Victoria Falls and Mukuni Big 5 Safaris’ cyo mu Mujyi w’Ubukerarugendo wa Livingstone.

U Rwanda na Zambia bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ishoramari, ubumenyi n’ikoranabuhanga, ndetse n’amasezerano hagati y’abikorera ku mpande zombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka