U Rwanda na Uganda byiyemeje gukomeza kunoza umubano

Ubwo hasozwaga inama y’iminsi itatu ihuje ku nshuro ya 11 Komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi, igamije guteza imbere imibanire myiza, kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, u Rwanda na Uganda byasinye amasezerano y’ubufatanye agamije gukomeza umubano.

Amasezerano yasinywe akubiye mu nkingi enye zirimo ubutabera n’Itegeko Nshinga, ubufatanye mu by’amategeko, ibiganiro n’ubujyanama mu bya politiki ndetse n’amasezerano ku bibazo by’abinjira n’abasohoka.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa Uganda, Gen Jeje Odongo, nibo bashyize umukono kuri ayo masezerano agiye kongera kubyutsa umubano w’ibihugu byombi.

Minisitiri Odongo yavuze ko aya masezerano yasinywe, akwiriye gushyirwa mu bikorwa kugira ngo agirire akamaro abaturage.

Ati "Amasezerano tumaze gusinya ntabe ayo kuzaho ivumbi mu tubati, ahubwo ashyirwe mu bikorwa kugira ngo ibyo twakoze bivemo inyungu ku baturage bacu, kuko turimo kubikorera Abanyarwanda n’Abanya-Uganda. Ntimutume azaho umukungugu."

Minisitiri Odongo yavuze ko abacuruzi b’ibihugu byombi, bafite uruhare rukomeye mu byaganiriweho, bakazagezwaho imyanzuro ikomeye, ibahuza kuko ibi ngo ni intangiriro y’ubucuruzi bushya hagati ya Uganda n’u Rwanda.

Minisitiri Biruta yavuze ko kuba aya masezerano asinywe, bigaragaza imbaraga ibihugu byombi byashyize mu kuzahura umubano wabyo.

Ati "Iyi nama izibukwa kubera amasezerano yayisinyiwemo, birerekana umuhate mu kwagura umubano wacu”.

Minisitiri Biruta yongeyeho ko iyi nama ijyanye n’umuhate w’Abakuru b’Ibihugu byombi wo kuvugurura umubano, no kubishyira mu bikorwa.

Yakomeje avuga ko n’ubwo hari ibimaze gukorwa ngo umubano usubire mu buryo, hagaragajwe ko hakirimo ibibazo cyane cyane mu bijyanye n’ubuhahirane mu bucuruzi, aho bitarasubira ku rwego byahozeho mbere y’uko umubano w’ibihugu byombi uzamo agatotsi.

Igihugu cy’u Rwanda na Uganda byahisemo kurangiza ibibazo byari bihari, binyuze mu biganiro bya Dipolomasi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka