U Rwanda na Turukiya byasinye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye
U Rwanda na Turukiya byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu iterambere, harimo gushyiraho za ambasade mu bihugu byombi, kurwanya iterabwoba n’ibyaha byambukiranya ibihugu, ndetse n’ishoramari mu nzego zitandukanye.
Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa kabiri tariki 03/07/2012 na Ministiri w’Intebe wungirije wa Turukiya,Besir Atalay, hamwe na Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo.
Ministre Mushikiwabo wahise agirana ikiganiro n’abanyamakuru, yatangaje ko muri iki gihe u Rwanda rurimo gutangiza umubano mushya n’ibindi bihugu, mu rwego rwo kunguka amahirwe rutari rwigeze rubonera ku bihugu byari bisanzwe ari inshuti zarwo kuva mu myaka 30, 40 cyangwa se na 50 ishize.
Mushikiwabo yagize ati: “Turukiya ni igihugu kiri ku mwanya mwiza w’isi, waba ujya i Burayi cyangwa se waba ujya muri Aziya, ni hagati na hagati. Muri iki gihe hari Abanyarwanda benshi bajya ku masoko ya Dubai, abandi bakajya i Burayi, tukumva ko twaborohereje ubwo twemereraga indege ya Turkiya kugira ingendo hagati ya Kigali na Istanbul (umujyi mukuru wa Turkiya)”.

Ishoramari Turukiya izanye mu Rwanda rizateza imbere inzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ibikorwaremezo, ingufu, ingendo zo mu kirere, ubuzima, uburezi, ubukerarugendo ndetse no kubaka inzego zitandukanye z’igihugu; nk’uko Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yabitangaje.
Ku ikubitiro za Ambasade mu bihugu byombi zigiye gutangizwa, hanyuma mu Rwanda hakubakawa ishuri ryigisha amasomo yo ku kigero cy’amashuri yisumbuye na Kaminuza, ndetse abanyeshuri b’Abanyarwanda bakajya kwiga muri Turkiya.
Ministre Mushikiwabo yanavuze ko uretse kuba u Rwanda rurimo gushyiraho za Ambasade nshya ku migabane inyuranye, harimo no gukomeza umubano n’ibihugu byari bisanzwe ari inshuti zarwo.
Ibihugu birimo gutekerezwaho mu bijyanye no gushyirwamo za ambasade nshya z’u Rwanda, ni Leta zunze ubumwe z’Abarabu zifite umujyi wa Dubai uzwi kuba ari santere mpuzamahanga y’ubucuruzi; hamwe n’ibihugu bya Afurika nka Zambia, Malawi na Afurika y’Epfo yari isanzwe iwufitanye n’u Rwanda.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|