U Rwanda na Kenya bifite gahunda yo kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi

U Rwanda na Kenya birajwe ishinga n’uko umubano w’ibihugu byombi warushaho kujya mbere, nk’uko byemerejwe mu biganiro ambasaderi mushya w’iki gihugu, John Mwageni, yagiranye na Perezida Paul Kagame, ubwo yamuhaga ikaze mu kazi ke kuri uyu wa gatanu tariki 04/04/2013.

Ambasaderi Mwageni yavuze ko n’ubusanzwe umubano w’u Rwanda na Kenya wari mwiza, ariko nawe nka ambasaderi mushya akazaharanira ko ukomeza utera imbere. Yagize ati: “Nishimiye kuba Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda yanyakiriye kuri uyu munsi, birumvikana ko twaganiraga ku gutsura umubano hagati y’u Rwanda na Kenya”.

Yongeyeho ko n’umuyobozi mushya w’igihugu cya Kenya nawe ashyigikiye ko umubano w’u Rwanda na Kenya urushaho gutera imbere. Amabasaderi Mwageni usimbuye Rose Makena Muchiri.

Ambasaderi John Mwangemi anyura imbere y'ingabo z'u Rwanda.
Ambasaderi John Mwangemi anyura imbere y’ingabo z’u Rwanda.

Kenya nka kimwe mu bihugu bifite abacuruzi n’abashoramari batari bake mu Rwanda, Ambassaderi Mwageni avuga ko azakomeza gutsura no gushyigikira ishorami n’ubucuruzi bw’Abanyakenya mu Rwanda.

Ati: “kimwe mu byo turi gushyira imbere ubu nka Guverinoma ya Kenya ni uguteza imbere ububanyi n’amahanga mu bucuruzi. Ubu uburyo bw’imikoranire myiza hagati ya za ambasade zombi, butuma bishoboka guteza imbere umubano mu by’ubucuruzi.

Muzabona Abanyakenya benshi baza mu Rwanda, habeho amasezerano atandukanye hagati a Guverinema zombi yo guteza imbere ubucuruzi muri ibi bihugu byombi”.

Mu birebana n’ubutabera Ambasaderi Mwagenu yavuze ko Guverinema ya Kenya izakomeza gukora ibishoboka byose igafasha Leta y’u Rwanda mu guta muri yombi abahungiye muri iki gihugu bashakishwa n’inkiko zo mu Rwanda.

Perezida Kagame na Ambasaderi John Mwangemi (hagati) n'abandi bayobozi ku mpande zombi.
Perezida Kagame na Ambasaderi John Mwangemi (hagati) n’abandi bayobozi ku mpande zombi.

Ati: “tuzakomeza imikoranire hagati yacu ubwacu na Guverinema zacu igikenewe cyose cyo kugirango dutsure umubano tuzagikora naho ikibazo cy’impunzi muri Kenya cyo kirahari ariko abayobozi n’inzego zishinzwe umutekano bari kubikoraho”.

Umubano w’igihugu cya Kenya n’u Rwanda ugaragara mu butabera, ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi, ikoranabuhanga n’itumanaho kimwe n’umutekano, aho buri mwaka Kenya irihira amashuri umupolisi wo mu Rwanda kwiga mu ishuri rikuru ry’umutekano muri iki gihugu.

Ibi byiyongera ku mahugurwa inzego za Polisi za Kenya bagenera inzego za Polisi mu Rwanda

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nyakubahwa perezida wa Repubulika ni intashyirwa mu gutsura ububanyi n’amahanga..bikaba ari na bimwe mubituma Igihugu kigendererwa kigahahirwamo, kikararwamo kigaturwamo abantu bagatunga bagatunganirwa.

Rutayisire yanditse ku itariki ya: 5-04-2013  →  Musubize

Umubano n’ibindi bihugu, ni kimwe mubyo u Rwanda rwakemuye, kadi binagaragaza buryo ki amahanga aduha agaciro mu mikorere n’imigirire yacu..Bravo Rwanda and his leader .

kaliza yanditse ku itariki ya: 5-04-2013  →  Musubize

nifurije akazi keza ambassador wa kenya kandi nkanamubwira ko imigambi afite urwanda rutazamutetereza.

alex yanditse ku itariki ya: 5-04-2013  →  Musubize

Twishimiye umubano uRwanda rukomeje kugurana na Kenya, nizere ko bazadufasha kubona Kabuga bakamushyikiriza inkiko.

nyiramana yanditse ku itariki ya: 5-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka