U Rwanda mu bihugu byageze ku ntego z’ikinyagihumbi, ariko ngo inzira iracyari ndende
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda hamwe n’Umuryango w’Abibumbye(UN), bashimira u Rwanda kuba rwarageze (ndetse hakaba n’aho ngo rwarengeje) ku ntego z’ikinyagihumbi zemejwe n’abakuru b’ibihugu bigize isi mu mwaka wa 2,000, ariko bakibutsa ko hagisabwa imbaraga nyinshi zo gukura abaturage bangana na 40% mu bukene.
Abakuru b’ibihugu bemeje ko muri 2015 bazaba bagabanije kugeza kuri ½ ubukene mu baturage bafite umusaruro ungana n’idolari rimwe ku munsi, guteza imbere uburezi kuri bose, uburinganire bw’ibitsina byombi, kugabanya impfu z’abana n’ababyeyi, kurwanya indwara z’ibyorezo, kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ubufatanye n’abandi.

Ministiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Claver Gatete wari mu Nteko kuri uyu wa kabiri tariki 07 Nyakanga 2015, yavuze ko nubwo imibare igezweho ku buryo ubukene bwagabanutse ikirimo gukusanywa, abaturage benshi ngo babuvuyemo ndetse babonye amazi meza, n’amashanyarazi akaba arimo kubagezwaho.
Yagaragaje ko ubuzima bw’abana n’ababyeyi muri rusange bwifashe neza, keretse ikibazo cy’imirire mibi ngo kikibasiye abangana na 38%; ubukungu bw’igihugu bwarimo kuzamuka ku kigero cya 8%, uburezi bw’ibanze kuri bose bugeze kuri 96.6% ; ndetse n’uburinganire bukaba bwubahirizwa.
Ministiri Gatete yabwiye Inteko ko muri uku kwezi hagitegerejwe imibare ivuga uko indwara z’ibyorezo nka SIDA, igituntu, malaria zifashe. Mu bijyanye no kurengera ibidukikije u Rwanda rufatwa nk’intangarugero mu guca amasashe no guteza imbere gahunda zinyuranye cyane cyane mu gihe cy’umuganda.

Yavuze kandi ko umubano no guhahirana n’ibindi bihugu byifashe neza, aho ngo u Rwanda rubarizwa mu miryango mpuzamahanga y’ubukungu itandukanye; kandi ko rumaze kubaka ikoranabunga n’itumanaho biruhesha kunoza ubucuruzi n’ishoramari.
Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye(UN) mu Rwanda, Dr Lamin Manney yashimiye u Rwanda kuba ngo ruri mu bihugu bitanu byonyine muri Afurika, bigaragaza kuba bizagera ku ntego z’ikinyagihumbi(hasigaye amezi atandatu gusa).

Nyamara ngo inzira iracyari ndende, nk’uko abadepite barimo Perezida wabo, Mukabalisa Donatille babimenyesheje Guverinoma, bayisaba gushyira ingufu mu kugabanya ikigero cy’abafite ubukene ngo bangana na 4/10.
Depite Mukabalisa ati “Ku bijyanye na MDGs twe twarengeje ibipimo byari biteganijwe, ariko ubukene buracyatwugarije aho 4/10 baburimo, ingengo y’imari y’igihugu cyacu ingana na 40% iracyaturuka mu nkunga z’amahanga, ndetse ibyo twohereza mu mahanga biracyari bike ugereranyije n’ibyo duhahayo”.
Ibitaragezweho muri MDGs(Intego z’ikinyagihumbi) ngo bigiye gukomereza mu ngamba z’iterambere rirambye(SDGs), nk’uko Ministiri Gatete yabitangaje.
Yibukije ko hari gahunda yo kubonera abantu imirimo mishya ibihumbi 200 buri mwaka idashingiye ku buhinzi, kunoza ishoramari n’uburyo igihugu kibona amafaranga y’inkunga n’inguzanyo, gushaka ingufu zihagije no kubyaza umusaruro ibikorwaremezo bimaze kubakwa.
Ministiri Gatete yavuze ko inama mpuzamahanga yo kwiga ahazava amafaranga yo guteza imbere SDGs, iteganijwe kubera i Addis Ababa muri Ethiopia mu cyumweru gitaha, ku matariki ya 13-16/7/2015.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|