U Burayi burasabwa kwita ku mutekano w’Abanyarwanda bahohoterwa
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, avuga ko u Rwanda rumaze kurambirwa ihohoterwa rikorerwa Abanyarwanda baba mu bihugu by’i Burayi bazira ubusa, cyakora akavuga ko hari icyo ibiganiro byakozwe bimaze kugeraho cyane cyane ku gihugu cy’Ububiligi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 11/09/2012, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rwishimira ko bimwe mu bihugu by’i Burayi byahagurukiye ikibazo cy’umutekano mucye w’Abanyarwanda.
Hari Abanyarwanda baba mu bihugu by’i Burayi bagiye bahohoterwa ndetse bamwe bakajyanwa mu bitaro bakubiswe n’udutsiko twiganjemo insoresore zikomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse rimwe na rimwe ugasanga bari kumwe n’Abanyarwanda bashobora kuba ari abatishimira ubuyobozi bw’u Rwanda.
Leta y’u Rwanda yagiye iganira n’ibihugu byagaragayemo urwo rugomo, kandi ibiganiro bizakomeza; nk’uko Minisitiri Mushikiwabo yabisobanuye.
Ni ibiganiro bigamije kwizeza Abanyarwanda baba mu bihugu byo hanze umutekano kimwe n’abandi baturage b’ibyo bihugu. Icyo bimaze kugeraho ni uko hari ibihugu byamaze kumva uburemere bw’iki kibazo nk’Ububiligi bwatangiye guta muri yombi abagaragaye muri ubwo bugizi bwa nabi.
Aha, Ministre w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo, aratanga ingero z’icyo ibyo biganiro bimaze kugeraho: “hari abatawe muri yombi, hakaba Abakongomani bategetswe gusubira mu gihugu cyabo, hari n’imanza ebyiri zirimo kuba zirebana n’ibyo bikorwa nyirizina by’ubugizi bwa nabi.”
Cyakora n’ubwo bimeze bityo, Leta y’u Rwanda ivuga ko byari bikwiye ko ibi bihugu bifata ingamba zihamye ku birebana n’umutekano w’ababibamo barimo n’Abanyarwanda.
Mushikiwabo yabisobanuye muri aya magambo: “Iki ni ikibazo amahanga agomba kumva neza ko kiremereye. U Rwanda rumaze kurambirwa, ku buryo hari ubwo twibaza ko ntacyo bibabwiye, ariko dutekereza ko ubugizi bwa nabi bumaze iminsi bukorwa nibura bwatumye bumva ko ari ikibazo gikomeye”.
Nubwo Abanyarwanda aribo bahindutse nk’ikibazo mu maso y’Abakongomani muri ibyo bihugu, inama zimaze iminsi zibera mu karere ziga ku muti w’intambara mu burasirazuba bwa Congo, zagaragaje ko imirwano hagati ya Leta y’icyo gihugu n’umutwe wa M23 (bivugwa ko uterwa inkunga n’u Rwanda) ari akabazo gato ugereranyije n’ibibazo muri rusange biteza umutekano mucye muri icyo gihugu.
Christian Mugunga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|