Twifuza ko abasura Rusumo bahabona nk’irembo rya Paradizo - Min. Rugwabiza
Mu gusoza icyumweru cyo kumenyekanisha amahirwe yo kuba muri EAC, abaturiye umupaka wa Rusumo basabwe kuwugirira isuku batera ibiti banabungabunga ibikorwa remezo.
Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Valentine Rugwabiza, wafatanyije n’abaturiye uyu mupaka, mu Karere ka Kirehe, gutera ibiti bigera ku 3000, yasabye abaturage guhindura uyu mupaka ahantu heza harangwa n’isuku ku buryo abazajya bahagera bose bazajya bahabona nk’“irembo rya paradizo”, bityo na bo bakahabyaza umusaruro mu bikorwa bifatika.

Ubwo yari kuri uyu mupaka uhuza u Rwanda na Tanzania, Minisitiri Rugwabiza yasabye abaturage gutera ibiti byinshi kuko hari ubuso buhagije.
Gutera ibiti no kubungabunga ibikorwa remezo nk’imihanda ngo bikazatuma aha hantu harangwa n’isuku n’amahumbezi ku buryo abanyamahanga bazajya bahinjirira, bazajya babona ko bageze mu busitani bw’u Rwanda.

Minisitiri Rugwabiza yanijeje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Ntara y’Iburasirazuba, ubufatanye kugira ngo iterambere ku mupaka wa Rusumo rigerweho, avuga ko nihaboneka akazi gafatika amasaha yo gufungura aziyongera. Yasabye abaturiye umupaka kongera umusaruro baharanira kohereza ibicuruzwa byinshi hanze.

Kuri uyu mupaka wa Rusumo hagiye kubakwa isoko ryambukiranya imipaka, rizafasha abaturage kubonera ibicuruzwa hafi ndetse no kubona isoko ry’umusaruro wabo.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya, yasabye abaturage gukora cyane bohereza ibicuruzwa hanze y’u Rwanda aho guhora bategereje ibyinjira gusa.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerald, yasabye buri wese ufite ubushobozi kugura imigabane muri iri soko, aho umwe ugeze ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 ndetse no gushora imari mu bindi bikorwa remezo nk’inyubako, biteganyijwe kuri uyu mupaka.
Depite Dr. James Ndahiro na Depite Nyirahabimana Valerie bo mu Nteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) bijeje ubuvugizi bugamije kuzamura iterambere ry’abaturage bo mu bihugu bigize EAC.
Icyumweru cyo kumenyekanisha amahirwe yo kuba mu muryango wa EAC cyatangiye tariki 9 gisozwa tariki 14 Ugushyingo; gihurirana n’isabukuru y’imyaka 8 u Rwanda rwinjiye muri uyu muryango.


Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ahaa birashyushye!ubwo se kare kose hari harabuze iki?ahantu nkahariya kweli!ngaho mushyiremo agatege bitazatinda!
isuku ni soko yubuzima
ningombwa kugira isuku doreko uwo m,upaka wacu ari kitegererezo ndashimira ubuyobozi bubigiramo uruhare kuko isuku igira uruhare mwiterambere ry’igihugu cyacu.