“Twari kureka igihugu kikigabanyamo ibice, ariko twahisemo kuba umwe” Kagame
Imbere y’imbaga y’Abanyarwanda n’abanyamahanga barimo abanyacyubahiro batandukanye, Umukuru w’igihugu, Paul Kagame yasobanuye ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwari kuba rutakiriho ariko ubu ni igihugu kimwe bitewe no gushyira hamwe kw’Abanyarwanda, kwihitiramo ibibabereye ndetse no kureba kure.
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Umunyamabanga wa Loni Ban Ki Moon na Perezida wa Africa Yunze Ubumwe, Nkosazana Dlamini Zuma; nabo barashimira u Rwanda na Leta iyobowe na Perezida Kagame, kubera guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, aho kuri ubu igihugu ngo kirusha byinshi gutera imbere.

“Twari kureka igihugu kigacikamo ibice bitandukanye, buri bantu ntibagire icyo bahuriraho n’abandi; ariko ntibyabaye kuko Abanyarwanda twahisemo kuba umwe. Tugendera kandi ku kwihitiramo ibitubereye ndetse no kureba kure”, nk’uko Perezida wa Repubulika yabwiye u Rwanda n’amahanga, ubwo yatangizaga ku mugaragaro icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yasobanuye ko nyuma ya 1994, buri kintu cyose cyari amahitamo, ariko ngo Abanyarwanda bafite umutima wihangana, bahisemo kuba umwe, bishyiriraho inkiko gacaca, bigenera gahunda z’uburezi, ubuzima n’izindi hatabayeho ivangura; ngo bihitiyemo uburyo bubanogeye bw’imiyoborere izira akarengane na ruswa; biha icyerekezo 2020 no kuzana ishoramari nk’uburyo bwo kureba kure.
Umukuru w’igihugu yasabye abayobozi b’isi, ko byaba byiza hatongeye kubaho igihugu kimeze nk’u Rwanda rwa mbere ya Jenoside.

Abayobozi bakuru b’imiryango mpuzamahanga na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, bemeranywa na Perezida Kagame, aho Museveni yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari igisebo nk’icyo Abanyafurika batewe n’abakoroni ntibitabara, “ahubwo bahitamo gupfa nk’inyo”.
Ati: “Impinduramatwara ntishoboka iyo uhigwa atera undi mugenzi we nawe uhigwa”, kuko ngo yaba Umuhutu cyangwa Umututsi, nta n’umwe umukoloni yakundaga.
Mme Nkosazana Zuma uyobora umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), we yashimye uburyo u Rwanda rurusha ibihugu byinshi ku isi kugera ku ntego z’ikinyagihumbi na EDPRS (gahunda mbaturabukungu), zirimo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kuzamura ubukungu; nyamara ngo ari rwo rwari kuba ruri inyuma mu majyambere.

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ngo bigiye kujya bikorwa ku rwego mpuzamahanga, nk’uko Umunyamabanga mukuru wa Loni Ban Ki Moon yabyijeje (abivuga mu Kinyarwanda), ati: “ONU(UN) izahora iteka yibuka kandi yifatanya n’Abanyarwanda”. Ki Moon yamenyesheje ko ingaruka za Jenoside zikigaragaza, ubwo yari amaze kumva hari abagifatwa n’ihungabana.
Abayobozi b’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bitabiriye kwibuka ku nshuro ya 20, harimo Ban Ki Moon, Nkosazana Zuma na Yoweri Museveni nk’uko byavuzwe; ariko sibo bonyine kuko Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, uwa Congo Brazzaville Denis Sassou Nguesso, uwa Gabon Ali Bongo, uwa Somalia Hassan Sheik Mouhamoud, uwa Sudan y’epfo Salva Kiir, uwa Mali Ibrahim B Keita, Ministiri w’intebe wa Ethiopia, Haile Marriam Dessaleign; nabo bari baje mu Rwanda.
Abayobozi b’imiryango mpuzamahanga nka Dr Donald Kaberuka wa Banki nyafurika itsura amajyambere, umunyamabanga mukuru w’Umuryango wa Afurika y’uburasirazuba, Dr Richard Sezibera, nabo baje kwifatanya n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 20.

Ibihugu bitandukanye byo ku isi nabyo byari bihagarariwe n’abahoze ari abakuru babyo cyangwa ibyohereje abayobozi bakuru n’intumwa zo kubihagararira, harimo Ubwongereza, Afurika y’epfo, Botswana, Tanzania, Ireland, Burundi, Algeria, Cameroun, Canada, Chile, Ubushinwa, Repubulika ya Tcheque, Djibouti, Ubudage, Liberia, Ubuholandi, New Zeeland, Nigeria, Senegal, Spain na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mbere y’igikorwa cyo kwibuka cyabereye kuri stade Amahoro, Abayobozi bakuru b’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga, babanje kujya gushyira indabyo ku rwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi, ahashyinguwe imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi igera ku bihumbi 259.



Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|