Tuza kwigira mu Rwanda kuko rufite byinshi rurusha ibihugu by’Afurika - Admiral Ogoigbe

Mu rugendo rw’iminsi umunani abasirikare bakuru 21 bo mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Nigeria bagirarira mu Rwanda, batangaza ko kuza kwigira mu Rwanda basanga hari byinshi bakunguka mu kwicyemurira ibibazo kurusha uko bajya hanze y’Afurika.

Rear Admiral (Maj Gen) Stanley Ehije Ogoigbe ukuriye izi ngabo avuga ko buri mwaka igihugu cya Nigeria cyohereza mu rugendo rushuri abanyeshuri biga ibya Gisirikare hanze y’igihugu kugira ngo bagire ubumenyi bahakura bagendeye kubyo bize nuko ibihugu birushaho kwishakamo ibisubizo.

Rear Admiral (Maj Gen) Stanley Ehije Ogoigbe (uwa 2 uhereye iburyo) hamwe Gen Mubarakh n'umuyobozi wa polisi n'ababaherekeje.
Rear Admiral (Maj Gen) Stanley Ehije Ogoigbe (uwa 2 uhereye iburyo) hamwe Gen Mubarakh n’umuyobozi wa polisi n’ababaherekeje.

Ogoigbe avuga ko uyu mwaka bifuje kuza mu Rwanda kwiga ibijyanye n’uburyo ibihugu by’akarere byishyira hamwe hagamijwe iterambere mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage no kureba uruhare rwa gisirikare muri ibyo bikorwa.

Ubwo basuraga ibiro by’umuryango wa CEPGL, kuri uyu wa 03/04/2014, Rear Admiral (Maj Gen) Stanley Ehije Ogoigbe yatangarije Kigali Today ko bahitamo kuza mu Rwanda kuko hari byinshi byo kuhigira kandi u Rwanda rumaze gusiga ibihugu byo muri Afurika.

Abasirikare ba Nigeria bakurikirana ikiganiro ku buryo ibihugu bigize CEPGL byishyize hamwe.
Abasirikare ba Nigeria bakurikirana ikiganiro ku buryo ibihugu bigize CEPGL byishyize hamwe.

Yagize ati “ibyo twabonye mu Rwanda biruta ibyo dusoma kuri internet kuko u Rwanda nta gihugu warugereranya nacyo muri Afurika, haba mu bidukikije, haba ikoranabuhanga, imibereho y’abaturage, iterambere ritangaje, u Rwanda si igihugu cyo muri Afurika, u Rwanda ni urwa mbere muri Afurika”.

Rear Admiral (Maj Gen) Stanley Ehije Ogoigbe avuga ko bishimira kuza mu Rwanda kuko bazi neza ko hari umutekano kandi hari amasomo bahungukira, ariko ngo ni ibihugu bibana nk’abavandimwe. Ibi akaba abihera ku basirikare b’u Rwanda bahahiye ubumenyi muri Nigeria kimwe n’abaza kwigira ku Rwanda kandi bakaba bahurira mu butumwa bw’amahoro.

Abasirikare ba Nigeria basura umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi.
Abasirikare ba Nigeria basura umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi.

Mu karere ka Rubavu uretse gusura ubuyobozi bw’umuryango wa CEPGL bagasobanurirwa uburyo wagize uruhare mu korohereza abatuye mu bihugu bigize uyu muryango guhahirana, ngo ufasha ibi bihugu kongera ibikorwa remezo nk’imihanda, ingufu no guteza imbere ibikorwa by’ubuhinzi n’umutekano.

Abasirikare ba Nigeria baherekejwe n’umuyobozi w’ingabo mu ntara y’uburengerazuba Gen Mubarakh hamwe n’uwa Polisi, bakaba basuye imipaka y’u Rwanda ihana imbibi na Goma aho bashimye imikorere n’ikoranabuhanga rikoreshwa n’urwego rushinzwe abinjira n’abasokoka. Abaturage bo mu karere ka Rubavu bahawe amakarita bashyira mu byuma biri ku mupaka bikabaha uburenganzira bwo kwambuka.

Abasirikare ba Nigeria basura ubuyobozi bw'umuryango wa CEPGL.
Abasirikare ba Nigeria basura ubuyobozi bw’umuryango wa CEPGL.

Mu minsi basigaje mu Rwanda aba basirikare bazasura ikigo cy’igihugu gishinzwe indege Rwanda Civil Aviation mu kureba uburyo gukoresha indege byoroshya ingendo mu karere, bazasura umupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi, ikigo cya gisirikare cya Gako, hanyuma bashobore no gusura umujyi wa Kigali.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka