Turashaka ko abantu bazajya bubahiriza amabwiriza bibwirije, atari uko bikanze abayobozi – Mayor Mutabazi

U Rwanda rumaze hafi amezi atandatu ruhanganye n’icyorezo cya Coronavirus, kugeza ubu kidafite umuti cyangwa urukingo ariko gishobora kwirindwa mu gihe abantu bubahirije amabwiriza yo kwirinda yashyizweho n’inzobere mu by’ubuzima.

Mu Rwanda, mu mabwiriza yo kwirinda nk’uko yatanzwe na Minisiteri y’ubuzima MINISANTE, harimo kugira isuku cyane, abantu bagakaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa imiti yagenewe gusukura intoki (hand sanitizer), kutaramukanya abantu bakoranye mu biganza cyangwa se ngo bahoberane.

Hari kuzirikana kwambara agapfukamunwa neza no guhana intera nibura ya metero hagati y’umuntu n’undi ndetse no kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa n’ibindi , kuko urugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus rusaba uruhare rwa buri wese mu kwirinda.

Nubwo ayo mabwiriza ajyanye no kwirinda Covid-19, yashyizweho ndetse akavugwa kenshi ahantu hatandukanye, ntibibuza ko n’ubu hari abayarengaho kandi ibyo bikaba bishyira ubuzima mu kaga kuko icyorezo kigihari.

Ni muri urwo rwego Akarere ka Bugesera, kiyemeje gukora ubukangurambaga mu buryo butandukanye kugeza ubwo abantu bazagera aho bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 babyibwirije nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi w’ako Karere, Mutabazi Richard.

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera araha abagenzi umuti usukura intoki
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera araha abagenzi umuti usukura intoki

Yagize ati “Muri rusange tugomba kongera imbaraga mu bukangurambaga kuko nubwo twavuga ko amabwiriza ahari kandi abantu bayazi, ariko kuba kugeza na n’ubu batayubahiriza ijana ku ijana ni uko hakiri ikibazo. Turashaka gukora ubukangurambaga bwo kwibutsa abantu kugeza ubwo bazajya buhahiriza ayo mabwiriza babyibwirije, atari uko bikanze abayobozi”.

Uwo muyobozi avuga ko n’ubusanzwe hari abantu bagorwa no kubahiriza amabwiriza, ariko kuko ari icyorezo ngo nta mwanya wo gutegereza uhari, ari na yo mpamvu ubu hari abanga kubahiriza amabwiriza hakazamo ibihano.

Nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera abivuga, ubu abafatwa bishe amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, bahanishwa ibihano bisanzwe mu mategeko bihanishwa uwishe amabwiriza yashyizweho n’inzego, hari amande, hari no gushyirwa ahantu runaka, ku muntu warengeje amasaha yagombye kuba yageze mu rugo, agashyirwa ahantu arindirwa umutekano, ariko akanakomeza kwigishwa ko agomba kubahiriza ayo mabwiriza.

Mu rwego rw’ubukangurambaga, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera n’urubyiruko rw’abakorerabushake bo muri ako Karere ndetse n’abandi bantu batadukanye, kuva imyanzuro y’Inama y’Abiminisitiri iheruka, yateranye ku wa 26 Kanama 2020 yasohoka, ivuga ko ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi ntara zibujijwe, nyamara hakaba hari abantu bakorera muri Kigali bataha mu Bugesera, kandi n’imibare y’abandura mu Mujyi wa Kigali igenda izamuka. Ni cyo cyatumye urwo rubyiruko rufatanyije n’abayobozi b’Akarere ka Bugesera batangiza ubukangurambaga bw’ubundi buryo.

Uko ubwo bukangurambaga bukorwa, urwo rubyiruko ruri kumwe n’abantu batandukanye ndetse n’Umuyobozi w’Akarere(igihe bishoboka ), bajya ku ruzi rw’Akagera aho Akarere ka Kicukiro kagabanira n’aka Bugesera.

Nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, imodoka yose ihageze irahagarara, abagenzi bakavamo bagahabwa umuti usukura intoki bagakaraba, bagapimwa umuriro, bakagenzurwa ko bambaye agapfukamunwa neza, nyuma bakibutswa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Aho ngo biba byoroshye kubona abaturage bagahabwa ubutumwa bujyanye no kwirinda bidasabye guteranya inama.

Kuri gahunda, ku gicamunsi cyo uyu wa kane tariki ya 3 Nzeri 2020, Umuntu wagiye kwifatanya n’urubyiruko muri ubwo bukangurambaga bukorerwa hafi y’ikiraro cy’uruzi rw’Akagera, ni Uwitwa Gasore Serge, Umurinzi w’igihango unafite ibikorwa bitandukanye bifasha urubyiruko akorera mu Murenge wa Ntarama, mu Karere ka Bugesera.

Gasore Serge (urimo guha umuti umugenzi) na we yitabiriye ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu kwirinda COVID-19
Gasore Serge (urimo guha umuti umugenzi) na we yitabiriye ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu kwirinda COVID-19

Ibindi byakozwe mu Karere ka Bugesera mu rwego rwo gukumira COVID-19 birimo ubukarabiro bwubatswe ahantu hatandukanye, harimo ubwubatswe ku biro by’Akarere, ubundi bwubakwa ku nzu y’urubyiruko, ubundi ku mupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi, ubundi ku isoko rya Nyamata ndetse no ku Bitaro bya Nyamata. Uretse ubwo bukarabiro bwubatswe n’Akarere, hari n’ubundi bwubakwa n’ibigo bitandukanye, ahandi hagashyirwa za Kandagira Ukarabe bijyanye n’umubare w’ababigana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka