Turasaba abadepite kuvugurura Itegeko Nshinga tugahundagaza amajwi kuri Kagame- Abagore b’i Ngoma
Abagore bo mu Karere ka Ngoma barasaba Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ko yakwemera kongera kwiyamamaza muri manda ya Gatatu maze bakazamuhundagaza ho amajwi.
Ubu butumwa bugenewe umukuru w’igihugu babuhaye Minisitiri w’intebe, Anastase Murekezi wari wifatanyije nabo mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore ku wa 08/03/2015.
Aba bagore kandi basabye ko ingingo y’101 mu itegeko nshinga yavugururwa maze ikemerera Perezida Kagame kwiyamamaza bakamuhundagazaho amajwi nk’abagore yateje imbere.

Uwitwa Mutuyemariya Egidie wavuze mu izina ry’abandi yagize ati “turabasaba ko mwatugereza ubutumwa kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ko nka ba mutima w’urugo ba Ngoma tumusaba ko muri manda itaha ya 2017 twazaba turi kumwe tukamuhundagazaho amajwi. Hari impamvu tubona tutabigeraho vuba ariko icyo umugore ashaka Imana iba igishaka, niyo mpamvu dusaba abadepite ko iriya ngingo y’101 yavugururwa”.
Ibikorwa by’iterambere ry’igihugu n’abagore muri rusange bamaze kwigezaho nyuma y’igihe kinini bamaze batagira ijambo, bavuze ko ari igihango bafitanye na Perezida Paul Kagame bityo bakamusaba ko yabemerera akazongera kwiyamamaza bakamutora mu mwaka wa 2017.

Ubwo yafataga ijambo, Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yavuze ko ubutumwa bamusabye kubatangira azabusohoza.
Yagize ati “Twumvise ubutumwa mwadusabye kubagereza ibukuru, ubutumwa mwadusabye kubagereza kuri Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, ubwo butumwa njyewe ubwanjye ndetse na bagenzi banjye twazanye tuzabusohoza kandi twishimiye kuba intumwa zanyu”.

Umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihijwe abagore bishimira ko bamaze kwigeza kuri byinshi mu iterambere babikesha ubuyobozi bwiza ndetse n’ubushake bwa politiki mu gushyigikira ihame ry’uburingane n’iterambere ry’umugore.
Umunsi mpuzamahanga w’umugore ku rwego rw’igihugu wabereye mu Karere ka Ngoma kuri Stade Cyasemakamba.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ko mbona se muli
Erega Perezida Kagame ashobora kwongera gutorwa n’abaturage niyo itegeko nshinga ritavugurura, Itegeko nshinga ryibanze cyane ku burenganzira bw’utorwa aliko rifite icyuho kinini ku burenganzira bw’abatora. 1) Nta na hamwe itegeko nshinga rivuga ko abatora bagomba gutora abakandida bahawe gusa, rivuga ko utora uwo ushaka mu bwisanzure. 2) Nta nahamwe rivuga ko umuyobozi ucyuye igihe afite imiziro yo kwongera kuyobora. 3) Nta na hamwe itegeko nshinga ribuza umuyobozi ucyuye igihe kumenyesha abanyarwanda cyangwa ubuyobozi bushinzwe amatora ko agifite imbaraga, kandi ko afite icyifuzo cyo gukomeza kubayobora. Ntabwo ndi inzobere mu by’amategeko, aliko abo bita ba ’constitutional lawyers bashobora kubisesengura kundusha. Jye naguha ingero nyinshi zerekana ko Itegeko nshinga mu matora, yewe n’aho twakwita ko bafite advanced democracies, atali holy grail. Kenshi bitwaza icyo itegeko nshinga riivuga kurusha icyo itegeko nshinga ritavuga aliko byose bihurira mu kwubahiliza uburenganzira bw’utora ko buza mbere y’ubwo utorwa.
Murakoze
icyo umugore ashaka n’Imana iba igishaka, dukomeze imihigo