“Tukiri no mu ntambara, iyo twabaga tubonye akanya twagakoreshaga twitoza” Umugaba w’ingabo
Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Maj. Gen. Frank Mushyo Kamanzi, aravuga ko kwitoza ari umuco waranze ingabo z’u Rwanda (RDF) kuva kera, kugirango zibashe kunoza umurimo ndetse no kugera ku ntego bihaye.
Ubwo yafunguraga amahugurwa ku miyoborere n’akazi ko mu biro, mu ishuri rikuru rya Gisirikare (RDF commander and staff college) i Nyakinama mu karere ka Musanze, kuri uyu wa 21/01/2012, umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka yavuze ko amahugurwa atuma boroherwa n’akazi.

Ati: “Tukiri no mu ntambara, iyo twabaga tubonye akanya twagakoreshaga twitoza; Iyo ubize icyuya uhugurwa, uva amaraso make iyo intambara igeze”.
Avuga kandi ko ibigerwaho n’ingabo z’u Rwanda haba imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo, babikesha amahugurwa atandukanye, ku buryo n’abandi bafatira urugero ku ngabo z’u Rwanda.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, yavuze ko abasirikare 31 bafite ipeti rya kapiteni na majoro ndetse n’abapolisi bane, aribo bagiye kumara ibyumweru 24 bahabwa amahugurwa, azabemerera gukurikira ikiciro cyisumbuye cy’aya masomo.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|