Tugomba gushakira igihugu iterambere rirambye turushaho gushaka ibisubizo –NYC

Ku wa gatandatu tariki ya 7/03/2015, Urubyiruko rwitabiriye umuganda udasanzwe rukora uturima tw’igikoni mu tugari dutandukanye mu rwego rwo gufasha imiryango y’abaturage batishoboye.

Ibi byakozwe mu buryo bwo kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi, no guhigura imihigo abayobozi mu nzego z’urubyiruko kuva ku rwego rw’akagari kugeza ku rwego rw’igihugu bahigiye mu itorero mu mezi ashize.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’igihugu (NYC), Shyerezo Norbert, ubwo yari muri uyu muganda mu Murenge wa Karago mu Karere ka Nyabihu, yabwiye urubyiruko ko rugomba kuba imbaraga z’igihugu bakora cyane bakageza igihugu ku iterambere rirambye.

urubyiruko hirya no hino mu gihugu rwitabiriye umuganda wo kubaka uturima tw'igikoni.
urubyiruko hirya no hino mu gihugu rwitabiriye umuganda wo kubaka uturima tw’igikoni.

Yagize ati “Twe nk’urubyiruko dukwiye gukora cyane mu kurushaho gushakira igihugu iterambere rirambye, turushaho gushaka ibisubizo ku bibazo kandi tukagera ku ntego twihaye mbere”.

Ntwali Peter w’imyaka 22 y’amavuko utuye mu Murenge wa Karago nawe wari muri uyu muganda, yashimye iki gikorwa kandi yemeza ko kigiye guha intore z’urubyiruko umwanya gutanga umusanzu mu guteza imbere umuryango nyarwanda, by’umwihariko imiryango itandukanye idafite ubushobozi.

Mu mihigo yahinzwe n’abayobozi b’inzego z’urubyiruko kuva ku kagari kugeza ku rwego rw’igihugu biyemeje kuba koko umusingi w’iterambere ry’u Rwanda, bahiga bashingiye ku nkingi za Guverinoma arizo; ubukungu, imibereho myiza, imiyoborere n’ubutabera, ari naho bahigiye gutegura uyu muganda wihariye w’urubyiruko uba buri gihembwe hirya no hino mu Rwanda.

Urubyiruko mu muganda udasanzwe.
Urubyiruko mu muganda udasanzwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NYC, Mwesigwa Robert yavuze ko “Urubyiruko rw’u Rwanda rwihaye intego n’icyerekezo mu gukora umuganda wihariye buri gihembwe, ariko ntibibabuze kwitabira umuganda rusange uba mu mpera za buri kwezi, kandi ibi bizerakana koko uruhare rw’urubyiruko mu gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu, ndetse no kwerekana ko ari umusingi w’iterambere”.

Uyu muganda wateguye na NYC ifatanyije na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere, Uturere dutandukanye n’abandi bafatanyabikorwa.

Urubyiruko rw’u Rwanda ruri hagati y’imyaka 14 na 35 rugize 40% by’abaturage bose b’u Rwanda, aho 78.7 ku ijana bari munsi y’imyaka 35.

Inkuru ya Migisha Magnifique, ushinzwe itumanaho muri MYICT.

Ibitekerezo   ( 1 )

urubyiruko nk’umusingi w’iterambere tugomba guhoza ingufu zacu imbere maze tukubaka u Rwanda tudasigana

renzaho yanditse ku itariki ya: 9-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka