Tugomba guhora twibuka ideni dufitiye abadutumye -Minisitiri Gasinzigwa
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Oda Gasinzigwa arashima umusaruro uri gutangwa na ba Mutima w’urugo barangije Itorero icyiciro cya mbere, agasaba ba mutima w’urugo batangiye icyiciro cya kabiri kuzabyaza umusaruro amasomo bazakura mu itorero.
Ibi Minisitiri GASINZIGWA yabitangaje kuwa gatandatu tariki ya 10/01/2015 ubwo yafunguraga ku mugaragaro Itorero rya ba Mutima w’Urugo icyiciro cya kabiri i Nkumba mu Karere ka Burera.
Yibukije abagore bitabiriye Itorero ko bafitiye ideni abagore bahagarariye ryo kubafasha kugira uruhare mu iterambere.

Yagize ati “dushime igitekerezo n’ubushake bw’ubuyobozi bw’Igihugu cyacu budufasha gutekereza icyo twakora ngo dukomeze dutere imbere…tugomba guhora twibuka ideni dufitiye abadutumye cyane cyane wa mugore ukiri hasi mu iterambere”.
Abitabiriye iri torero basabwe kuzakurikira amasomo bashyizeho umwete kandi bazirikana ko imbaraga ziri gushyirwa mu Itorero zitagomba gupfa ubusa.
“Buri muntu amenye ko ahagarariye Abanyarwanda bamutumye kwiga icyatuma batera imbere…iyi minsi 10 tugiye kumara aha ntigomba kudupfira ubusa tugomba kuvana aha ubumenyi budufasha gukomeza kwihutisha iterambere,” Minisitiri Gasinzigwa.

Minisitiri GASINZIGWA yavuze ko iterambere ryose Umugore agenda ageraho riva ku buyobozi bwiza bw’Igihugu buha agaciro umugore, bwemera ko nawe agira uruhare mu Iterambere ry’Igihugu.
Senateri KAZARWA Gertrude, umwe mu bitabiriye Itorero, yavuze ko yizeye ko iminsi 10 mu Itorero ari umwanya wo kongera gusobanukirwa neza indangagaciro nyarwanda zigomba kuranga umugore ubereye u Rwanda.
Akomeza avuga ko muri iri Torero bazafatira hamwe ingamba zihamye zo gufasha abagore kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Itorero rya ba Mutima w’Urugo rikozwe ku nshuro ya kabiri rifite intego nyamukuru yo gukangurira abagore umuco wo gukunda Igihugu, gukorera hamwe, kongerera abayobozi b’abagore ubushobozi mu bijyanye n’igenamigambi ndetse no gukangurira abayobozi gukorera ku mihigo hagamijwe iterambere rirambye.
Itorero rya ba Mutima w’Urugo ryateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero (NIC), rikaba ryitabiriwe n’abantu 433 barimo abahagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore kuva ku rwego rw’Umurenge kugera ku rwego rw’Igihugu, Abayobozi b’Uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y’Abaturage, abashinzwe igenamigambi ku Turere, Abadepite n’Abasenateri.
Inkuru ya Darla Rudakubana, MIGEPROF
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Buri rwego rw’ubuyobozi ruba ruhagarariye ikiciro kihariye cy’abaturage,iyo intumwa zitowe zihabwa inshingano n’abazitumye,akaba ariyo mpanvu kubatenguha uba utatiriye igihango mwagiranye,uba uhemutse iyo utazirikanye ko bagufitiye ikizere.
Ibyo Minister gasinzigwa yababwiye ni byo koko ni cyo ababa barabatumye babashakaho
abagore tugomba kugaragaza ibikorwa byacu mu iterambere ry’igihugu cyacu kandi tugakorana ingufu dukumira uwashaka kudusubiza inyuma, ubwo rero aba bari mu mahugurwa basabwe kuzakurikira neza impanuro bazakuramo