Tudashyize hamwe ntaho twagera - Perezida Kagame
Nk’uko mubimenyereye buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi Kigali Today ibakurikiranira igikorwa cy’umuganda ngarukakwezi. By’umwihariko uku kwezi Perezida Kagame yifatanyije n’abatuye Akarere ka Kayonza muri iki gikorwa.
Perezida yabwiye abatuye aka gace ko yaje kwifatanya nabo kugira ngo bakore umuganda nka kimwe mu biranga umuco w’u Rwanda.

yagize ati "Umuganda ni umuco wacu, tugomba gukomeza. Utanga ubutumwa bujyanye no gushyira imbaraga zacu hamwe tugana iterambere."
By’umwihariko kuri aka Karere ka Kayonza, Perezida Kagame yabibukije ko ari akarere gashobora gukorerwamo byinshi abaturage baramutse babigizemo uruhare. Yavuze ko Imihanda ihurira muri Kayonza igomba gufasha igihugu mu buhahirane imbere gihugu no mu baturanyi.

Yagarutse no ku kamaro ko kwiga, asaba ababyeyi gushyira abana mu ishuri kugira ngo bahakure ubumenyi bubateza imbere.
Ati "Nta mpamvu umwana wo muri aka Karere cyangwa n’ahandi atajya kwiga. Leta yashyizeho gahunda z’uburezi zitworohereza."


Umuganda hirya no hino mu gihugu
Mu Karere ka Gakenke



Mu Karere ka Gisagara


Mu Karere ka Rulindo


Mu Karere ka Burera



Mu Karere ka Nyagatare



Mu Karere ka Huye


Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Abanyarwanda dufite ibyiza byinshi mu muco wwacu harimo no kwigira, aho ubwacu twikorera ibikorwa biduteza imbere. Nyakkubahwa Perezida wa Repubulika ati"ntawe uzatuzanira imbere tutarikoreye ubwacu" ibi ni ukuri. Dukomeze twubake igihugu kandi twirinda ikintu cyose cyadusubiza inyuma. Abayobozi bacu barangajwe imbere na H.E.Paul KAGAME turabasshyigikiye, tubafashe kandi dushyire mu bikorwa inama baduha, ibyiza biri imbere.
Mugire u Rwanda n’Abanyarwanda.
UMUGANDA NI IMBARAGA ZIGIHUGU TWESE HAMWE DUSHYIRE HAMWE TWIYUBAKIRE IGIHU HAMWENANYAKUBAHWA PEREZIDA WAREPUBURIKA
NATUBER URUGERO
HE NI INTANGARUGERO NABANDI BAYOBOZI BAJYE BAGIRA
UMWETE