Transform Africa2015 yamenyekanishije indyo yo mu Rwanda
Restora zo mu Rwanda zitabiriye inama ya Transform Africa2015, zabonye uko zigurisha ibiryo byo mu Rwanda zinamenyekanisha imitekere yarwo.
Biteganijwe ko abanyenganda n’abacuruzi mu mahoteli n’amarestora bagomba kungukira muri gahunda ya Leta yiswe (Meetings, Incentives, Conferences and Events/MICE ), binyuze mu gucuruza ibyo bakora na serivisi batanga.
Bourbon Coffee, Camellia na Rz MANNA, zegerejwe abanyamahanga hafi yazo, zibagurishaho ikawa n’icyayi by’u Rwanda, zinabemerera kuzabasanga iwabo, nk’uko abakozi b’izo restora babitangarije Kigali today.

Zacharie umwe mu bajyanye kumenyekanisha resitora muri iyi nama, yatangaje ko bashishikajwe no kuhakura abakiriya bazishimira ibyo bakora bikomoka mu Rwanda.
Yagize ati “Turimo kugurisha ikawa y’u Rwanda ariko ikidushishikaje ni ukubona abakiriya bakirwa neza mu Rwanda, dufite n’ikawa tugurisha bakayijyana; hari n’abumva ibaryoheye bakifuza ko twazayijyana mu bihugu byabo; ubu ni uburyo bwo kwinjiza amadevise mu gihugu.”

Yavuze ko abantu baturuka mu Buhinde baje bakabaha igitekerezo ko Bourbon Coffee yazashaka uko ijyana ikawa n’icyayi by’u Rwanda iwabo. Ati “Mu Buhinde ntayo twari twajyana gucururizayo.”
Abandi bakora ibyo kurya nka Pizza Inn, Masters na Chicken Inn nabyo byiyemeje kugaragariza amahanga ko mu Rwanda borora inkoko bakanahinga ingano; aho bicuruza ibiribwa birimo inyama z’inkoko n’amoko atandukanye y’imigati n’ibiyikomokaho.

Muramutsa Nathan uyobora Rz MANNA yagize ati “Ingano zikorwamo iyi migati hamwe n’izi nkeri ni iby’iwacu mu Rwanda.”
Camellia Restaurant icuruza ibiribwa bikomoka ku buhinzi bw’u Rwanda birimo ibirayi, igitoki, umuceri n’imbuto, ikavuga ko nabyo biri mu bikundwa n’abaza mu Rwanda kubera uburyo biba biteguwe neza.

Inama ya Transform Africa yabaye akanya ko gukora imurikagurisha kw’ibigo bimwe na bimwe byo mu Rwanda, no kubimenyekanisha ku banyamahanga, ku buryo ngo byoroha kubyohereza hanze iyo bamaze kubimenya.


Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|