Thomas Kigabo wari ushinzwe Ubukungu muri BNR yitabye Imana

Thomas Kigabo Rusuhuzwa wari umuyobozi mukuru ushinzwe ubukungu muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yitabye Imana.

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mutarama 2021, akaba yitabye Imana ari muri Kenya aho tari yaragiye kwivuriza.

Thomas Kigabo yari umuhanga mu byerekeranye n'ubukungu
Thomas Kigabo yari umuhanga mu byerekeranye n’ubukungu

Prof. Thomas Kigabo ababanye na we bemeza ko yari imfura, akaba yari azwiho gusabana no kwicisha bugufi.

Abanyamakuru na bo bari mu bababajwe n’urupfu rwe, dore ko azwiho kuba yakoranaga na bo neza abaha amakuru mu gihe cyose babaga bamwitabaje cyane cyane ku byerekeranye n’ubukungu.

Hari amakuru avuga ko yaba yazize COVID-19.

Prof Thomas Kigabo yari afite impamyabumenyi y’ikirenga PhD mu bijyanye n’amafaranga, imari n’ubukungu mpuzamahanga (monetary, finance and international economics) yakuye muri Kaminuza ya Lyon mu Bufaransa, akaba yarize icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’imibare (Applied mathematics).

Yatangiye gukora muri BNR mu mwaka wa 2007 bivuga ko yari ahamaze imyaka igera kuri 14 ari umuyobozi mukuru ushinzwe ubukungu (Chief Economist), uyu mwanya akaba yarawugezeho avuye muri Kaminuza yigenga ya Kigali aho yari umuyobozi wungirije ushinzwe ibijyanye n’amasomo.

Kugeza ubu yari umwarimu muri iyo Kaminuza, anigisha muri Kaminuza y’u Rwanda hamwe na Jomo Kenyatta University hose yigisha abanyeshuri bo mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza, icya gatatu ndetse n’abigira impamyabumenyi y’ikirenga (PhD).

Yigishaga ibijyanye n’ubukungu bushingiye ku ifaranga, imibare n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

uyu muvandimwe wacu imana imwakire mubayo kuko ndamuzi neza yarayikoreye kandi yaru umuntu ubana nabandi

uwariraye yanditse ku itariki ya: 20-01-2021  →  Musubize

Prof. Kigabo yari umuhanga mu bahanga ibi byanyabyo. Economie n’ imibabare byari ibintu bye rwose. None arigendeye koko.
Covid-19 ni ikibazo kiri guteza ibibazo bikomeye.
Njyewe yanyigishije Econometrie muri INES-RUHENGERI.

HABAMUNGU Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 16-01-2021  →  Musubize

Yali umugabo twakundaga tuli benshi.Yali umuhanga kandi yali IMFURA.Ejo natwe tuzamukurikira.Gusa ntabwo asanze Imana ahubwo yapfuye.Roho idapfa yahimbwe n’umugereki witwaga Socrates.Niba Imana yemera ko Kigabo yayumviraga,izamuzura ku munsi wa nyuma.Uko niko kuri.

rutebuka yanditse ku itariki ya: 15-01-2021  →  Musubize

Yoooooo! Mana babarira kandi wakire prof wange! Kigabo thomas! Umuntu wumugabo kabisa ndababaye sana yari imfura! Bitari ibyo abantu bakunze kumva iyo umuntu akoresheje iri jambo ’’ imfura" que son âme repose en paix

Luc yanditse ku itariki ya: 15-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka