Televiziyo y’u Rwanda yageze kuri DSTV
Yanditswe na
KT Team
Televiziyo y’u Rwanda (RTV) yamaze kuba imwe mu masheni ya televiziyo mpuzamahanga zigize sosiyete ya DSTV, igaragara kuri sheni ya 299.
Kuri uyu wa Kane, tariki 3 Werurwe 2016, ni bwo yashyizwe kuri uyu murongo, ugaragara ku mateleviziyo ku mugabane wa Afurika wifashishije uburyo bwa satelite.

RTV ubu iragaragara ku muromgo wa 299 kuri DSTV.
Arthur Asiimwe, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, yatangarije New Times ko iyi ntambwe nshya izabafasha kubonwa n’abatuye Afurika hafi ya bose.
Yagize ati “Twishimiye kugaragara kuri uru rubuga rukurikirwa na benshi muri Afurika. Dushimiye uburyo ubuyobozi bw’igihugu bwadushyigikiye natwe tugasezeranya abadukurikira gukomeza kubagezaho udushya.”
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ibyo ni byiza ariko bari bakwiye kureba kuko bakemura ikibazo cy’uduce tutageramo signal za TV .
Eg: mu nurenge wa KIVURUGA ,Akagari ka Gasiza ku I centre yitwa RUSENGE ntushobora kureba T.V
Ubwo se tuzabasha kubona imikino cyane umupira w amaguru ducike kuri TV mpuzamahanga.