Tanzania yise ibirego by’u Burundi ku Rwanda "gukwiza ibihuha"

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania yatangarije mu ruhame ko ibyo Leta y’u Burundi n’Umuryango Mpuzamahanga bishinja u Rwanda ari "ugukwiza ibihuha" kuko ari ibinyoma.

Ibi Minisitiri Augustine Mahiga uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yabitangarije abanyamakuru nyuma yo kwakirwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki 18 Gashyantare 2016.

Perezida Paul Kagame na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Tanzania, Augustine Mahiga, nyuma yo kugirana ibiganiro.
Perezida Paul Kagame na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Augustine Mahiga, nyuma yo kugirana ibiganiro.

U Burundi n’Umuryango Mpuzamahanga bishinja u Rwanda gutoza bamwe mu mpunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda ngo zishinge umutwe wo guhirika ku butegetsi Perezida Nkurunziza w’icyo gihugu.

Ibi birego u Rwanda ruvuga ko ari ibihimbano ndetse Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, avuga ko ari ukubura "ubukure mu bya politiki (Political maturity)".

Perezida Kagame ubwo yahuraga na Minisitiri Mahiga.
Perezida Kagame ubwo yahuraga na Minisitiri Mahiga.

Mu cyumweru cyashize, u Rwanda rwatangaje icyemezo cyo gukorana n’abafatanyabikorwa mu kuba rwakwimurira impunzi z’Abarundi ahandi. Minisitiri Mushikiwabo yatangaje ko u Rwanda rutakwihanganira ibibazo bya politike byihishe inyuma y’ikibazo cy’izi mpunzi.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo guhura n’Umukuru w’Igihugu, Minisitiri Mahiga, yavuze ko ashima icyemezo u Rwanda rwafashe.

Ati "Ndumva neza icyemezo cy’u Rwanda kuko ni ho hari intandaro y’ikwirakwizwa ry’ibihuha no guhimba impamvu z’ibinyoma".

Minisitiri Mahiga wa Tanzania na Minisitiri Mushikiwabo w'u Rwanda, mu kiganiro n'abanyamakuru.
Minisitiri Mahiga wa Tanzania na Minisitiri Mushikiwabo w’u Rwanda, mu kiganiro n’abanyamakuru.

Minisitiri Mahiga yavuze ko u Burundi budakwiriye gufata u Rwanda ngo burushyire ukwarwo mu kibazo burimo cya politiki n’icy’impunzi, ahubwo ko kireba akarere kose.

Asanisha n’igihugu cye cya Tanzania, na cyo gihanganye n’ingorane zishingiye ku gucumbikira impunzi z’Abarundi, Minisitiri Mahiga yagize ati “Iki si ikibazo kireba u Rwanda gusa. Ni ikibazo rusange mu gihe cyose ucumbikiye impunzi zingana kuriya.”

Yabisobanuye agira ati “Twatahuye abantu bamwe baturuka mu gisirikari cy’u Burundi… Hari n’abandi twataye muri yombi bageragezaga kwinjiza impunzi mu gisirikari. Byabaye ngombwa ko tubashyikiriza ubutabera barafungwa."

Aha, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Tanzania yaganiraga na Perezida Kagame.
Aha, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania yaganiraga na Perezida Kagame.

Minisitiri w’Ububanzi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yabwiye Kigali Today ko ibiganiro hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania na Perezida Paul Kagame byibanze ku kibazo cy’u Burundi.

Mushikiwabo yavuze ko kuganira ku kibazo cy’u Burundi kimaze hafi umwaka, byari ingingo y’umunsi kuko ngo bifuza ko iki kibazo cyakemuka, u Burundi bugasubira ku murongo.

Minisitiri Mahiga yagaragaje ko yumva uburemere bukomeye bw’ikibazo u Rwanda ruhanganye na cyo n’uburyo rurimo kubyitwaramo.

Ba Minisitiri Mahiga na Mushikiwabo bari kumwe na Perezida Kagame mu ifoto y'urwibutso.
Ba Minisitiri Mahiga na Mushikiwabo bari kumwe na Perezida Kagame mu ifoto y’urwibutso.

Ku bwa Minisitiri Mahiga, ngo mu buhanga n’ubushishozi bwa Perezida Kagame, Umuryango Mpuzamahanga uzabona ukuri ku kibazo cy’u Burundi; kandi akizera ko umwanzuro wa nyuma ukazafatwa mu bufatanye n’Abanyarwanda.

U Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abarundi zisaga ibihumbi 100 ku butaka bwarwo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

abanyarwand bamutahuye nabi kuko urya mu ministri avuga igiswahili mugihe mu banyamakuru burwanda atanumwe azi igiswahili.ubunyene nandika ibi ministri w’ububanyi namahanga wa tanzani ahejeje kubeshuza ivyo bihuha vyanyu

jean marie hatungimana yanditse ku itariki ya: 23-02-2016  →  Musubize

ego.Nivyo rwose.Minister we rwose aravyumfa.

VINCENT yanditse ku itariki ya: 19-02-2016  →  Musubize

NIBYO RWOSE.

mary yanditse ku itariki ya: 19-02-2016  →  Musubize

Mushikiwacu yabivuze neza, ikibazo gihari, niba toto ndogo muri Politique!!! ukugeza ubu uwambwira ngo njye kuzana umunya politike w’umurundi nibura 1 ntawe nabona, birutwa nuko nazana UMUYOBOZI W’UMUDUGUDU wa KABYINIRO muri NGORORERERO cyangwa KANKOBWA muri KIREHE. u Burundi bwapfuye buhagaze. Aho Bugeze BWARAPFUNYWE burapfapfana, BWARAHABISHIJWE BURAHABABUKA kubera leta itagira Vision aho kuyoborwa numu Politicien iyobowe numu footballeur PIERRE NKURU"Y’AGAHINDA"Alias PHANTOMAS.

McRae yanditse ku itariki ya: 19-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka