Suwede yishimiye kwigira ku Rwanda mu bijyanye n’ubutumwa bwo kugararura amahoro ku isi

Umujyanama mu bya gisirikare muri Ambasade ya Sweden mu Rwanda, Col. Leif Thorin Carison, yatangaje ko ingabo z’u Rwanda zikora akazi gakomeye mu butumwa bwo kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye, hakaba hari byinshi bakwigira ku Rwanda.

Ibi yabitangarije mu ruzinduko yagiriye ku Ishuri ry’Amahoro, Rwanda Peace Academy (RPA) riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Gatanu tariki 14/3/2014.

Abayobozi ba Rwanda Peace Academy n'abahagarariye Sweden bafata ifoto y'urwibutso.
Abayobozi ba Rwanda Peace Academy n’abahagarariye Sweden bafata ifoto y’urwibutso.

Col. Leif ari kumwe n’uhagarariye Sweden mu Rwanda Maria Hakansson bakigera ku Ishuri rya Rwanda Peace Academy, bagiranye ibiganiro mu muhezo n’umuyobozi waryo Col. Jill Rutaremara.

Nyuma y’ibyo biganiro batambagijwe inyubako zigize Rwanda Peace Academy bamurikirwa ibikoresho n’inyubako zifasha icyo kigo kugera ku nshingano zacyo.

Col. Jill Rutaremara yabasobanuriye imikorere y’icyo kigo n’uruhare kigira mu kongerera ubumenyi abasirikare, abapolisi n’abasivile bakomoka mu bihugu bitandukanye by’Afurika ndetse no ku isi hose.

Aganira n’itangazamakuru, Col. Leif yavuze ko urugendo rwe rugamije kugira ishusho ku iterambere n’imikorere myiza y’Ingabo z’u Rwanda ( RDF) mu bikorwa bwo kubugangabunga amahoro ku isi cyane cyane muri Santrafurika (Centrafrique) na Sudani y’Amajyepfo.

Ubwo Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy Col. Rutaremara asobanura imikorere y'iryo shuri.
Ubwo Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy Col. Rutaremara asobanura imikorere y’iryo shuri.

Yishimira akazi keza ingabo z’u Rwanda zikorera abatuye ibyo bihugu biri mu bihe by’umutekano mucye.

Ati: “Ikingenza ni ukumenya iterambere ry’igisirikare cy’u Rwanda n’ibijyanye n’ubutumwa mpuzamahanga bwo kugarura amahoro muri Santrafurika, Sudani n’ahandi kuko nzi neza ko murakora akazi keza. Kandi, ni ukugira ngo ngire ishusho y’iterambere ry’u Rwanda muri rusange.”

Ikindi, ngo mu gihugu cyabo bafite ikigo gifitanye isano na Rwanda Peace Academy, bityo ubufatanye hagati byabo byabafasha kwigira byinshi ku Rwanda.

Ati “Dufite ikigo nk’iki muri Sweden, uko byumva ni byiza kugirana ubufatanye n’iki kigo, dufite byinshi twakigiranaho cyane cyane twe dufite byinshi byo kwigira ku Rwanda ku bijyanye n’ubutumwa bwo kugarura amahoro muri Afurika tutigeze tugiramo uruhare cyane."

Ishuri rya Rwanda Peace Academy ryari risanzwe rifitanye ubufatanye n’ishuri ryo muri icyo gihugu ryitwa School of Global Studies ariko bwari bufatanye hagati y’amashuri bukaba bugiye kuba ubufatanye hagati y’ibihugu.

Maria Hakansson uhagarariye Sweden mu Rwanda yashimye amasomo atangirwa muri iryo shuri by’umwihariko ashingiye ku buringanire n’ubwuzuzanye.

Agira ati: “… niboneye imbaraga mushyira mu masomo yo gukemura ibibazo by’intambara no kugarura amahoro ni bimwe mu byo igihugu cya Sweden gishyize imbere, ikindi dushobora gukorana n’ikijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Iri shuri rifitanye ubufatanye n’amashuri makuru ndetse n’imiryango ikomeye nk’uwa Romeo Dallaire, ngo kwifuza kugira ubufatanye nabo ni byiza kandi u Rwanda ntabwo rwabyanga, nk’uko umuyobozi w’iryo shuri, Col. Rutaremara yabitangaje.

Yongeraho ko bibashimisha kuba basurwa n’abantu bashaka kumenya uko bakora bagashima n’ibyo bakora.

Ati “Twe biradushimisha iyo tubona abantu batugana bafite interet yo kumenya ibyo dukora…icyabazanye ni ukureba ibyo dukora n’uko twafatanya. Ikindi cyadushimishije ni uko baje bashima ibyo u Rwanda rukora cyane mu kubungabunga amahoro cyane cyane bavuze muri Central African Republic na Sudani y’amajyepfo na byo biradushimisha.”

Mu byo Rwanda Peace Academy yagezeho, ni uko kuva mu Kwakira 2010 ryatanze amasomo 23 n’ibiganiro nyunguranabitekerezo bitatu, rihugura abakozi 724 ( abasirikare 428, abapolisi 144 n’abasivili 153).

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo   ( 3 )

amahanga afite byinshi yakwigira ku Rwanda kandi natwe dufite ibyo twayigiraho . ubufatanye rero ni bwiza kuko butuma duhanahana amakuru

suwede yanditse ku itariki ya: 15-03-2014  →  Musubize

erega nibi bihugu by’ibihangange maze kubyemera hari ibyo tumaze kubasiga,nubwo twanyuze mumakuba ya genocide ariko yadusiye byinshi , twize byinshi, agaciro akamaaro k’amahoro tukazi kurusha undi uwari wese kuri iyisi, kubana mumahoro , tumaze kumenya ubutavogorerwa bw’uburengenzira bw’umuntu. ndizrako aba baera bagiye kugenda batange ubuhamya kuri bagenzi babo bo muri EU, ndizrako batongera kwicara ngo barebera ibiri kubera Ukraine kandi ari igihugu kigituranyi nubwo kitari muri EU.

karangwa yanditse ku itariki ya: 15-03-2014  →  Musubize

erega dufite igihugu gikora neza kandi n’igisirikare cyacu gikora neza ibyo byose tubikesha ubuyobozi bwiza kuba rero igihugu gikomeye nka Suwede cyaza kutwigiraho ni ibintu byiza cyane bikwiye kubera isi yosse urugero ko dufite igihugu gikomeye.

Pawuro yanditse ku itariki ya: 15-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka