Suwede yarekuye inkunga yari yarahagarikiye u Rwanda
Minisitiri w’imari w’Igihugu cya Suwede, Anders Borf, aratangaza ko igihugu cye kigiye kongera kurekura amafaranga y’inkunga cyari cyarahagarikiye u Rwanda umwaka ushize.
Ibi Minisitiri Borg yabitangaje kuri uyu wa gatatu taliki 26/02/2014, ubwo yabonanaga na nyakubahwa Perezida wa Reupulika y’u Rwanda, Paul Kagame, muri Village Urugwiro.
Umwaka ushize, igihugu cya Suwede kimwe n’ibindi bihugu by’iburayi byahagaritse by’agateganyo inkunga byageneraga u Rwanda, nyuma y’aho raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UN) yashinjaga u Rwanda ko rutera inkunga umutwe w’inyeshyamba wa M23.
Ubusanzwe inkunga igihugu cya Suwede kigenera u Rwanda ingana na miliyoni 30 z’amadorari y’Amerika, iyi nkunga ikaba ikoreshwa mu bikorwa bitandukanye by’amajyambere ndetse n’iby’uburezi n’ubushakashatsi.

Nyuma yo kubonana na Perezida wa Repubilika, Minisitiri Anders Borg yatangarije abanyamakuru ko igihugu cye gishimangira cyane umubano n’u Rwanda, kubera intambwe ishimishije rumaze gutera mu iterambere.
Yagize ati: “Impamvu nyamukuru turi hano, ni ishusho ishimishije dufite kuri Afurika y’ejo hazaza. Afurika ifite umuvuduko mu iterambere ushimishije ariko cyane cyane igice cy’iburasirazuba.
By’umwihariko u Rwanda ruratera imbere mu buryo bushimishije cyane cyane nko mu guteza imbere sosiyete. Nagiranye ibiganiro bishimishije n’umukuru w’igihugu, ampa ishusho y’akarere ka Afurika muri rusange ariko nanone anyereka byinshi bimaze guhindurwa hagamije iterambere mu gihugu cy’u Rwanda. Twagiranye ikiganiro cy’ingirakamaro.”
Uyu mu minisitiri kandi yatangaje ko agiye guhamagarira abashoramari bo mu gihugu cye kurushaho gushora imari mu Rwanda, aho yavuze ko amasosiyete yo muri Suwede nka TIGO amaze kugera ku ishoramari rishimishije mu Rwanda, n’ayandi nka ERIKSON akaba ari munzira.
“Amasosiyete yo muri Suwede agiye gutangira gushora imari mu Rwanda, ariko ikindi tugiye kwibandaho ni imikoranire ihamye hagati y’abashoramari bo muri Suwede n’abo mu Rwanda. Biragaragara ko mu Rwanda hari amahirwe menshi yo gushora imari haba mu ikoranabuhanga ndetse n’ubuhinzi bwa kijyambere”; Minisitiri Anders Borg.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Ambassaderi Claver Gatete, yatangaje ko kugeza ubu umubano w’u Rwanda na Suwede ushimishije.
Yagize ati : “Imibanire yacu na Suwede iragenda neza. Ni na yo mpamvu mubona minisitiri wabo w’imari yadusuye kandi yanatubwiye yuko ibijyanye n’inkunga yari yarahagaritswe ikomeza, ariko si ibi byonyine gusa kuko yanavuze ko azanye abashoramari akabakangurira kuza muri iki gihugu cyacu bakagishoramo imari. Ikigaragara nuko abona ko Afurika ifite isoko rinini cyane rirenze uko kera babikekaga.”
Iyi nkunga yarekuwe, Minisitiri w’imari yavuze ko izakomeza gukoreshwa nk’uko byari bisanzwe aho basinyana amasezerano y’imikoreshereze yayo, ikaba ngo izatangira gukoreshwa mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Amafoto yabantu baba muri suwede
ibyo ni byiza cyane erega u Rwanda rufite icyerekezo kiza ukunda ukuri wese agomba kwifatanya narwo mu iterambere Suwede mwatekereje neza kwisubiraho mukongera gukorana nu Rwanda.
nuko nubundi icyo bari bazifungiye kitafatikaga , ibi bihugu bikize bikunda kwivumbura , kubera uburyo muzehe ari clair et honnete arababwira uko ibintu bihagaze, bati kuyu atameze nkabandi tuzi bakora buri kintu cyose tubasaba, gusa nyuma bakaza gusanga ahubwo ariwe mugabo uhamye wo guhkorana nawe
biragaragara ko iterambere u RWANDA rugezeho ariryo rituma abatugana badutangarira kandi biranatuma abashoramari nabo bashaka kutunaga, ndizera rero ko ibi bihugu byari byaraduhagarikiye inkunga babonye ko bibeshye