Super Décor mu maboko ya Polisi izira kunyereza TVA ya miliyari 1.4 FRW no guhimba inyandiko

Ba nyir’ikigo cyitwa Super Décor Ltd bararegwa uburiganya bukabije bwo kutishyura umusoro ku nyongeragaciro witwa TVA urenga miliyari 1.4 y’amafaranga y’u Rwanda, bakoresheje guhimbira ibindi bigo bizwi inomero ziranga ubucuruzi zitwa TIN, bakabeshya ko ari bo bakiriya baguzeho ibicuruzwa.

Bimwe mu bigo by’ubucuruzi Super Décor ivuga ko yaguragamo(irangura) ibicuruzwa bitandukanye, ni ZAMKO Rwanda Ltd na SOCODIP; ariko Ikigo cy’u Rwanda cy’Imisoro n’Amahoro(RRA) ngo cyarebye inimero za TIN zabyo Super Décor yabahaye gisanga zitabaho, nk’uko byatangajwe n’abakozi b’ishami rya Polisi rikorana na RRA(DPD).

Mvukiyehe na nyinawabo Mukandamage uvuga ko ari we Perezida wa Super Décor.
Mvukiyehe na nyinawabo Mukandamage uvuga ko ari we Perezida wa Super Décor.

Nyir’ikigo Super Décor, Straton Mvukiyehe, yafashwe nyuma yo kugaragariza RRA ko agomba kwishyurwa umusoro wa TVA ungana na miliyari 1.4 FRW; bikaba bitaramuhiriye kuko RRA na yo yahise itangira iperereza isanga yarahimbye inyemezabuguzi.

Ubu Mvukiyehe ni we uzishyuzwa ayo mafaranga yanyereje, ariko kandi ngo naramuka ahamwe n’ibyaha byo gukoresha inyandikompimbano, akazahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugera kuri itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 300 Rwf kugera kuri miliyoni eshatu, nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Spt Modeste Mbabazi yabisobanuye.

Andi makosa Polisi ivuga ko itarabonera icyaha gihama Mvukiyehe, ni uko ikigo cye yacyanditse ku bantu bo mu muryango we, barimo nyina wabo witwa Mukandamage Alfonsine ukibereye Perezida, akaba ngo afatanije na Tumuteye Narcisse; naho Mvukiyehe we akaba akireberera nk’uko abyiyemerera.

Mukandamage ariko we avuga ko ntaho ahuriye n’icyo kigo kandi ko atanakizi. Agira ati "Nyamara ndi umuturage wo mu Karere ka Rulindo w’umuhinzi, ndi umukene wo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, ntabwo nzi amazina y’icyo kigo mbereye umuyobozi, mperuka kumva bakivuga mu mwaka wa 2009 ubwo cyashingwaga; nta faranga na rimwe nigeze nakira rivuye muri icyo kigo.”

Super Décor kandi yateye Polisi kuyibazaho, kuko ngo ikora ubucuruzi bw’ibintu bitandukanye bigera ku 19 bidafitanye isano n’imwe, birimo ibikomoka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, resitora, ibikoresho by’ubwubatsi, ibikomoka kuri peterori, ibitabo n’ibinyamakuru, ibikoresho by’amashanyarazi, ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, imodoka, imitako ndetse no gukora ubukanishi.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

nyamara icyaha yari akurikira my ejo sicyo kuko ntanyandiko mpimbano irimo bahawe ibyangombwa muburyo bwemewe gutanga facture ntacyaha kirimo niharebwe impamvu abacuruzi bakoresha buriya buryo.

mvukiyehe yanditse ku itariki ya: 19-03-2017  →  Musubize

Straon urukiko rwasanze are nganire we yari umukozi company ifite beneyo yararenze nye.

straon yanditse ku itariki ya: 14-08-2016  →  Musubize

RDB nawe isubiza inyuma kandi imirimo company iyandonseho siko yose ishyirwa mubikorwa.

murumvase ayikora muburyo bwibikorwa agirisha factire gusa

alias yanditse ku itariki ya: 5-06-2015  →  Musubize

mwarimugersgeje kumukurikirana,ariko icyo agomba gukurikiranwaho nugukoresha
1/ inyandiko itsvugisha ukuri kuko yatanze fagitire yibyo atacuruje kugirango abakaswe tv18% kumasoko ya LETA basubizwe kuko bagaragaje FAVTIRE baranguriyeho.
2/ Yashutse bidashidiksnkwaho nyina wabo amufatamyije ninege nyeya ,ubukene,ubujiji afite .bigasjakirws itegeko)
MUGUSESRNGURA: sitaraton ushobora gusanga atazi aho ibikorwa nyakorerwaga byabo yahaye amafactire nkuko bamwe bashobora kuharagaza amasezerano bahiranye nayo atabugisha ukuri.

ABAGUZE FACTIRE BAZI NEZA KO ATARIWE BAKORANYE UBUCURUZI KUKO BIRAZWI UKURIKIJE ISESENGURS RIRI HARUGURU BAGOMBA GUKURIKIRANWAHO:
1/ gukoresha inyandiko itavugisha ukuri mubufatanyacyaha.

2/kunyereza imisoro abakoesheje izo nyandiko.

3/urebye agaciro kimitungo yabo bavuga ko bungutse namisoro ibigaragaza nukuviga ko nabisobanuro ifite. nabyo bagomba kubisobamura
kuko bagaragaje uko bagiye biba imisoro kuva cyer.(wabagereranya na bimenyimana serestini wo mumugi)

alias yanditse ku itariki ya: 5-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka