“Special Guarantee Fund” mu rubanza n’ibigo by’ubwishingizi

Ikigega cy’ingoboka ku mpanuka ziterwa n’ibinyabiziga cyangwa inyamaswa (Sepecial Guarantee Fund), gifitanye urubanza n’ibigo by’ubwishingizi, nyuma yo gutsindira miliyoni 69 cyari gifitiwe n’ikigo cy’ubwishingizi cya SONARWA, kikaba kikirimo kuburana izindi miriyoni 119 gifitiwe na COGEAR.

Kuri uyu wa gatanu tariki 08/03/2013, ‘Special Guarantee Fund” yaburanye n’ibigo by’ubwishingizi bya SONARWA na COGEAR, aho irega ibyo bigo kwanga kwishyura amafaranga y’ubwinshingizi bw’ibinyabiziga bihabwa, kugira ngo nayo yishyure abagira impanuka ziturutse ku binyabiziga n’abangirijwe n’inyamaswa.

Umuyobozi wa “Special Guarantee Fund”, Bernardin Ndayishimye, yavuze ko ibigo by’ubwinshingizi byatangiye kwanga kwishyura amafaranga bihabwa n’abishingira impanuka z’ibinyabiziga byabo, mu myaka irenga 20 ishize.

Ngo byabiterwaga no kwanga guha SONARWA (mukeba wabyo), amafaranga y’ubwishingizi bw’impanuka, kuko ari yo yayacungaga.

Kugeza 2002, SORAS cyari kimaze kugira umwenda w’ubwishingizi bw’impanuka, ungana na miriyoni esheshatu, COGEAR ifite uwa miriyoni 147 na SONARWA ifite umwenda wa miriyoni 31, nk’uko Ndashimye yabisobanuye.

Mu 2008, nyuma y’uko Reta ishyizeho ikigo cya “Special Guarantee Fund”, ibyo bigo by’ubwishingizi byakomeje kwinangira, biza kumenyeshwa ko bizaregwa mu nkiko, kandi ko guhera icyo gihe bizajya byishyura amafaranga y’ubwishingizi byongeyeho n’inyungu y’ubukererwe ingana na 24% buri mwaka.

Ndashimye avuga ko SORAS yo yaje kwishyura neza miriyoni 19 harimo n’inyungu y’ubukererwe, ariko SONARWA na COGEAR bikomeza kwinangira, kugeza ubwo bibaye urubanza rwanageze mu Rukiko rw’Ikirenga.

Mu rubanza rwabaye kuri uyu wa Gatanu, SONARWA yaratsinzwe, yemera kwishyura miriyoni 69 muri 121 yasabwaga na Special Guarantee Fund, bitewe n’uko nayo yari yarajuriye ivuga ko igomba kwishyurwa kuberako yacungaga ikigega.

Iki cyemezo cy’urukiko ntabwo cyashimishije Special Guarantee Fund, kuko ivuga ko yari yarishyuye SONARWA miriyoni 52, byemezwa n’impande zombi zifitanye ibibazo, ariko SONARWA ngo yaje kunyura inyuma irarega.

Urubanza rwa COGEAR yo isabwa kwishyura miriyoni 119 y’ubukererwe, bitewe n’uko yagombaga gutanga miriyoni 266 ariko ikishyura miriyoni 147; rwo rukaba rwarimuriwe ku itariki 15/3/2013.

Umuyobozi wa Special Guarantee Fund avuga ko yishimiye uburyo abantu bagize impanuka z’ibinyabiziga bishyurirwa ubuvuzi nta kibazo, bitewe n’imikoranire myiza n’amavuriro yakira abakomeretse, ndetse ko n’abangirijwe n’inyamaswa barimo guhabwa ingurane.

Ndashimye yavuze ko ikigo cya Special Guarantee Fund cyishyuye abangirijwe n’inyamaswa mu nkengero za parike y’Akagera, amafaranga y’u Rwanda arenga miryoni 203, kandi ko abaturiye pariki y’Ibirunga nabo barimo kubarirwa imitungo yabo yangijwe, ku buryo ngo bitarenze ukwezi kwa kamena k’uyu mwaka, nabo bazaba bishyuwe.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka